Aba bahanzi bari mu bagaragaza ejo heza mu muziki nyarwanda

Injyana zijya zigira ibihe byazo zigakundwa, n’abahanzi bakagira igihe cyo gukundwa. Kuri ubu hari abahanzi nyarwanda bari mu bagaragaza ko bafite ahazaza heza mu muziki batangiye.

Kigali Today yakoze urutonde rw’abahanzi kuri ubu bari kuzamuka ariko bagaragara ko bafite ahazaza heza bitewe n’ibihangano byabo uko bikunzwe kuri ubu.

Juno Kizigenza

Juno Kizigenza
Juno Kizigenza

Ku myaka 20, Kizigenza afite indirimbo ebyiri ze. Iya mbere yasohoye muri Gicurasi yitwa ‘Mpa formula’ yakunzwe, akaza gukora iya kabiri yise ‘Solid’. Izi ziri mu zikunzwe kuri ubu byamuhaye amahirwe yo kumenyekana akizamuka.

Kenny Sol

Kenny Sol
Kenny Sol

Kuri bu afite indirimbo esheshatu yatangiye gushyira hanze umwaka ushize, harimo izitwa ‘Njye nawe’, ‘Babiri’, ‘Agacouple’ n’indi yaje gukundwa yise ‘You&I’. Kenny Sol akorana na Bruce Melody umufasha mu bikorwa bye bya muzika.

Ish Kevin

Ish Kevin
Ish Kevin

Semana Kevin Ishimwe uzwi ku izina rya Ish Kevin, aririmba injyana ya hiphop, akabaabarizwa mu itsinda rya Trappish Gang. Yatangiye kuririmba muri 2018 ari bwo yashyize indirimbo ye ya mbere hanze yitwa ‘Born&Raise’. Akunzwe n’urubyiruko cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga na Youtube aho ashyira indirimbo ze.

Alyn Sano

Alyn Sano
Alyn Sano

Aline Sano Shengero uzwi nka Alyn Sano, ari mu bahanzi b’abakobwa bari kuzamukana indirimbo zikunzwe, uhereye ku yo aherutse gusohora yitwa ‘Joni’ ndetse na ‘For us’. Alyn azwiho kuba afite ijwi ryiza, yagiye no mu marushanwa ya The voice muri Afurika y’Epfo ariko aza kuvamo ategukanye igikombe. Kuri ubu ari gukora kuri album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 11.

Kevin Kade

Kevin Kade
Kevin Kade

Kevin Kade ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ‘Incredibles”’ya Bagenzi Bernard, ari kumwe na bagenzi be Davis D na Seyn. Uyu aherutse gushyira indirimbo ye hanze yitwa ‘Kao’, yakoze n’izindi zakunzwe harimo ‘Mi Amor’ yakoranye na Riderman na ‘Sofia’ yatangiriyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urutonde turarwishimiye gusa mwibagiwe umwe wingenzi#Bthrey*

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka