Inkuru y’Umurundikazi wakomanyirijwe aregwa ubusambanyi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Umurundikazi uzwi ku izina rya Shugweryimana Riziki yakomanyirijwe na Musitanteri wa Komini Mutumba Faraziya Ruzobavako amushinja ubusambanyi muri iyo komini.

Ibaruwa Riziki yanditse asaba kurenganurwa
Ibaruwa Riziki yanditse asaba kurenganurwa

Amabwiriza yatanzwe tariki ya 23 Ugushyingo 2020 yabuzaga buri wese kwemerera uwo Riziki kugira inzu n’imwe akodesha, uretse kuba yaba mu nzu y’ababyeyi cyangwa iyo yiyubakiye, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Ibaruwa ikubiyemo ayo mabwiriza igira ati “Kubera umutekano muke ujyanye n’ubuhumbu (uburaya), uwitwa Riziki mwene Joseph na Namisigaro Gloriose uba mu isantere ya Gisimbawaga, bimenyeshejwe ko nta nzu n’imwe yo muri Komini Mutumba yemerewe kubamo, uretse mu nzu y’ababyeyi cyangwa agiye kubaka iye. Uzafatwa yarenze ayo mabwiriza azahanwa n’amategeko”.

Riziki na we yahise asubiza asaba ko arenganurwa kuko ibyo akora ari ubuzima bwe bwite, kandi ko nta muntu uramufata ari gusambana kandi ko nubwo yabikora atabihanirwa mu gihe nta mutekano muke yateje.

Yagize ati “Tujye twubahana buri wese mu kazi ke kuko nanjye ako kazi karantunze nta munsi baramfata ngo nibye igitoki cyangwa ngo nazituye itungo! Baca umugani mu Kirundi ngo ‘iyo muntu atize aryitize’.

Abantu benshi byabasekeje ndetse bakaba biteze igisubizo kiza gukurikira izi nyandiko.

Amabwiriza abuza abantu guha Riziki inzu yo gukodesha
Amabwiriza abuza abantu guha Riziki inzu yo gukodesha

Ku rundi ruhande ariko, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye indi nyandiko ivuga ko ibyo bivugwa kuri Riziki ari ibinyoma by’abagamije kumuharabika babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo nyandiko yo igaragaza ko uyu Riziki yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari ubutumwa buri kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bumuharabika, na cyane ko we adaheruka gukoresha izo mbuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwomusinteri ahubwo niwenjiji iyumuntu akoze ibihabanyen’amategeko aribyobimunyuze arigishwa ntaharabikwa nukuvugakose nibayica umutekano haruwagiyekumusambanyawabawarahaguye? ndabonaharimo nihohoterape.

ALIAS MBYO BUGESERA yanditse ku itariki ya: 3-12-2020  →  Musubize

U yumuyobozi agomba kuba ntabwenge agira kuvuga ko uretse iwabo cyangwa iwe ntahandi yemererwe kuba ubwabyo nukumbuza umudendezo mu gihugu bafiteho uburenganzira bumwe nino gushyira ubuzima byundi mukaga,ashobora gusaharirwa nuwaliwe wese yitwaje itangazo ryinjiji yitwa umuyobozi umuntu yanibaza niba uwo Riziki uretse nokuba amushinja ibitamureba binabaye byo bitemewe hali amategeko arebwa uwo atazi icyo avuga niyo yarebwa nabwo hagomba uwamureze,nubwo ntazi kowarega umuntu ngo yasambanye gusa haba impamvu nibaza niba Riziki alibyo yaba yisambanya!!

lg yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Buriya injiji ya mbere ni uwo ariwe wese utazi akamaro ku mutekanao!umutekano ugomba kuba nyambere ibindi bikaza nyuma! umuyobozi wese udashishikazwa no gushakira abo ayoboye umutekano ntacyo yaba amaze!rero niba iriya ndaya yatezaga umutekano muke kuki atafatirwa ibyemezo mu rwego rwo kurinda abaturage no kubaha ituze!nta mpamvu zo gushigikira ikibi igihe kibangamiye rubanda,nta nimpamvu yo kwita umuntu injiji igihe yakoze ibihabanye nuko ubyumva kuki c ataba ariwowe injiji,ubwiwe niki c ko mbere yo gufata uriya mwanzuro izindi nzira zitarizarananiranye?

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka