Alexis Muyoboke yasabye ibisobanuro YouTube ku ndirimbo yasibwe

YouTube yafashe icyemezo cyo guhagarika indirimbo y’umuhanzi Chris Hat nyuma y’uko imushinje kuba yaba yarakoze indirimbo itari iye, bikaba ari ibisanzwe ko Youtube ivana igihangano kuri uru rubuga mu gihe bigaragaye ko uwagishyizeho yiyitiriye icy’abandi, bikikora ubwabyo cyangwa hakaba hari uwatanze ikirego.

Youtube yasibye indirimbo, Muyoboke na we yandika asaba ibisobanuro
Youtube yasibye indirimbo, Muyoboke na we yandika asaba ibisobanuro

Iyi ndirimbo yakuwe kuri YouTube ya Chris Hat yitwa ‘Niko yaje’ akaba ari umuhanzi uheruka gusinyana n’ikigo cya Muyoboke Alex gikora ibijyanye no gufasha abahanzi no gutegura ibitaramo, bakaba bararezwe n’umuntu ufite amazina ya Aime Bruno.

Muyoboke rero akaba yasabye ibisobanuro YouTube ababwira ko indirimbo yabo ari umwimerere ko uwababwiye ko bamushishuye yabarenganyije.

Yagize ati “Chris Hat ni umuhanzi wasinyanye na kampani yacu ‘Decent Entertainment’ nyuma y’amasaha make tumaze kumusinyisha twahise dushyiraho indirimbo ye nshya yitwa Niko Yaje,, nyuma uwitwa Bruno Aime avuga ko twamushishuye, uwo muntu simuzi, tubabajwe n’ibyo bikorwa bidakwiye byo kutubeshyera gushishura”.

Muyoboye yahise yerekana abakoze indirimbo n’uburyo byakozwe mu rwego rwo kwerekana ko batigeze bashishura, aho audio yakozwe na Element, mastering ikorwa na Hebert Skils, naho video director ni easy cuts na John’s fashion.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka