Hatangijwe umushinga uzafasha gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), batangije umushinga uzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minister w'Ibidukikije Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya (ufite isuka) atera imigano ku nkengero z'umugezi w'umuvumba
Minister w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya (ufite isuka) atera imigano ku nkengero z’umugezi w’umuvumba

Uwo mushinga w’imyaka ine ugamije kongerera ubushobozi guverinoma, abikorera n’abaturage muri rusange bwo gukora igenamigambi, gushyira mu bikorwa no kugenzura ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.

Gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga wa NAP (mu mpine z’icyongereza) byabereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, haterwa imigano ku mugezi w’Umuvumba mu rwego rwo kurushaho kuwubungabunga.

Umushinga wo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe uzafasha mu kubona amakuru y’iteganyagihe ku buryo buhoraho, harimo n’amakuru ajyanye n’ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Uwo mushinga uzahuza ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’igenamigambi, ndetse n’ubushakashatsi bw’igihe kirekire hagamijwe kureba icyakorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ari nayo mpamvu leta yashyizeho ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera atera imigano
Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera atera imigano

Ati “U Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi twatangiye guhura n’ingaruka z’iryo hindagurika ry’ibihe. Uyu mushinga uzafasha gahunda ngari ya guverinoma gukora igenamigambi rigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Izatuma u Rwanda rugira ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure, amapfa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye hashyirwaho politiki n’ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije muri rusange”.

Uwo mushinga uzafasha mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukora igenamigambi rifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kugenzura no guhanahana amakuru y’iteganyagihe.

Umushinga wa NAP uzanafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bivangwa n’icyayi bizaterwa i Shagasha mu Karere ka Rusizi.

Umugezi w'Umuvumba uri kubungwabungwa
Umugezi w’Umuvumba uri kubungwabungwa

Hazanagaragazwa imbago z’umugezi w’Umuvumba haterwa imigano ku nkengero z’uwo mugezi, ndetse haterwe n’ibiti mu nzuri z’abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kongera ubuso buteweho amashyamba.

Ibiti bivangwa n’imyaka bizanaterwa ku nkengero z’ishyamba kimeza rya Ibanda-Makera mu Karere ka Kirehe haterwa ibiti byihanganira izuba mu rwego rwo gufata ubutaka no kurwanya isuri.

Jessica Troni, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), agira ati “Gahunda zo gukora igenamigambi ryo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku rwego rw’igihugu zishobora gutanga ibisubizo iyo ubuyobozi buhamye kandi bwita kuri gahunda za leta, bukanafasha gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere ry’igihugu”.

Ati “Mu gihe dutera iyi migano uyu munsi dukwiye no kurushaho kuyitaho kugira ngo ikure neza, ndatekereza ko bizatuma dukomeza gukorana bya hafi dukoresha amahirwe n’ibisubizo dufite kugira ngo duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo mpuzamahanga gitanga inkunga zo kubungabunga ibidukikije (GEF).

Mu bandi bafatanyabikorwa b’umushinga harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP), Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) ndetse n’Uturere twa Kirehe, Nyagatare na Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka