Nicyo Gikombe cy’Isi cyanjye cya nyuma-Cristiano Ronaldo
Rutahizamu akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse n’ikipe ya Al-Nassr yo muri Shampiyona ya Arabie Saoudite (Saudi Pro League) yatangaje ko iki gikombe cy’Isi 2026, aricyo cyanyuma azaba akinnye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, mbere y’umukino Portugal ifitanye na Espagne muri 1/8 Ronaldo yagize ati: “Ndashaka kukishimira uko bishoboka kose, kuko ari cyo Gikombe cy’Isi cyanjye cya nyuma, yego.”
Nubwo bimeze bityo, Cristiano w’imyaka 41 yagaragaje ko agifite inyota yo gukomeza guhatana no kugera kure muri iri rushanwa, agira ati: “Ariko ndizera ko umukino w’ejo utazaba ariwo uwa nyuma wanjye mu Gikombe cy’Isi.”
Cristiano nk’umukinnyi mukuru, amagambo ye yagaragaje ko agifite ubushake bwo gukomeza gufasha ikipe y’Igihugu ya Portugal kugera ku ntsinzi, ndetse no gusiga amateka meza mbere yo gusezera burundu kuri iri rushanwa rikomeye ku Isi ndetse no ku mwuga muri rusange.
Uyu mugabo amaze imyaka irenga 20 akina ku rwego rwo hejuru, aho yegukanye ibihembo byinshi birimo Ballon d’Or, ibikombe bya Champions League ndetse n’ibindi byinshi byamuhesheje izina rikomeye ku Isi.
Iyi nkuru yo kuba iki gikombe cy’Isi aricyo cye cya nyuma akinnye, ije mu gihe abafana be hirya no hino ku isi bakomeje kumugaragariza urukundo na kumushimira ibyo amaze kugeraho, banamwifuriza gusoza neza urugendo rwe mu marushanwa akomeye ndetse no kwegukana Igikombe cy’Isi cye cya mbere mu mateka.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|