Mozambique: Perezida Daniel Chapo yatangaje ko EU izakomeza gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado
Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gushyigikira ubutumwa Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukorera mu Majyaruguru y’icyo Gihugu.
Yagize ati ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bizakomeza guterwa inkunga hifashishijwe ingengo y’imari ya Leta ndetse n’inkunga ituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nk’uko byagiye bikorwa mbere.
Nk’uko ikinyamakuru cya ClubOfMozambue kibitangaza, Perezida Daniel Chapo yavuze kandi ko iyo nkunga izakomeza gutangwa kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zibashe gukomeza ibikorwa byazo birimo n’amahugurwa ahabwa inzego z’umutekano za Mozambique.
Perezida Chapo yanavuze ko mu nkunga EU itanga nta ntwaro zirimo, ariko yongeraho ko hari ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi bigamije gukomeza amasezerano asanzwe y’ubufatanye.
Uretse ibikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya iterabwoba, yavuze kandi ko hari na gahunda yo gushaka inkunga igamije kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Chapo yagaragaje ko Leta ye izakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo urugamba rwo kurwanya iterabwoba rutabangamira gahunda z’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Guverinoma ikomeje gufungura inzira zose zishoboka mu kugera ku mahoro, harimo n’ibiganiro. Biragoye kumenya igihe iterabwoba rizarangirira, ariko dukora ibishoboka byose, harimo n’ibiganiro, kugira ngo rirangire. Icyo twifuza ni amahoro, kuko ari yo shingiro ry’iterambere.”
Perezida Daniel Chapo yasoje ashimangira ko amahoro ari ingenzi mu iterambere rirambye, anagaragaza ko guhosha intambara ari intego ikomeye ya Guverinoma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|