#COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19, abakize ni 83

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 19 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 83.

Abo barwayi bashya 19 babonetse mu bipimo 2,054 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 6, Rubavu: 7, Musanze: 3, Nyamagabe: 1, Rusizi: 1, Nyabihu: 1.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,891 muri bo abamaze gukira ni 5480, naho abakivurwa ni 364.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka