Imburamukoro na Dundubwonko, bimwe mu bihungabanya umudendezo muri Huye

Abatuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, bavuga ko urubyiruko rudafite akazi n’abanywa inzoga zisindisha bita Dundubwonko, ari bo bakunze kubahungabanyiriza umudendezo.

Abayobozi bavuga ko inzererezi n'inzoga zitujuje ubuziranenge bihungabanya umutekano
Abayobozi bavuga ko inzererezi n’inzoga zitujuje ubuziranenge bihungabanya umutekano

Babibwiye Abasenateri bo muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, babagendereye tariki 27 Ugushyingo 2020 bagamije kureba uko abaturage bagira uruhare mu kwibungabungira umutekano.

Marc Kayonga uyobora umudugudu wa Ruvuzo mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, agira ati “Dufite urubyiruko rudashaka gukora, birirwa bakoze mu mifuka, abandi bakirirwa banywa inzoga, byagera nijoro bakajya mu ngo z’abantu bagapfumura ibikoni bagatwara amatungo n’ibindi biba birimo”.

Aba kandi ahanini ngo si ba kavukire. Ahubwo ni abantu baba baje mu mujyi gushaka imirimo inyuranye nko kuragira no gukora mu ngo, yabananira bakajya gutura mu Matyazo kuko haboneka inzu bakodesha makeya (haba n’iz’ibihumbi bibiri), hanyuma bagatungwa no kwiba.

Antoine Ngiruwonsaga ukora irondo mu Matyazo, ati “Dufite umubare munini w’abaturage harimo urubyiruko n’abataye amashuri badakora, nyamara bashaka kurya. Ni kwa kundi wanika umwenda, ntumenye aho ugiye. Hari n’igihe ushyira ihene hariya, umuntu akahanyura ntumenye uko ayinize, akayishyira mu mufuka akayitwara”.

Ikindi gihungabanya umudendezo mu Matyazo, ni inzoga ziza zipfundikiye nk’aho zujuje ubuziranenge, nyamara atari byo kuko abazinywa zibica, byatumye bazita ‘Dundubwonko’.

Ngiruwonsanga ati “Hari ahantu nari ndi ejobundi hari dépôt yazo, nkajya numva ibintu biturika, nkagira ngo ni ibintu barimo bahonda, naho ari amacupa arimo za nzoga. Inzoga imena icupa, urumva igeze mu bwonko byamera gute? Ni Dundubwonko nyine! Kandi ni agacupa k’amafaranga 200. Umusore arakanywa ukabona ararerembuye, yashyiramo itabi bikaba ibindi”.

Ibi bituma Ngiruwonsanga yifuza ko ziriya nzoga zakongera kujya zipimwa kuko atekereza ko kuba zisindisha bene kariya kageni hari ibindi zongerewemo, bidahuye n’ibyari bizigize ubwo abazikora bemererwaga kuzajya bazikora.

Ati “Abazinyoye ujya kubona ukabona umwe aje ugutwi kwenda kuvaho bamukomerekeje, undi ijisho, undi yagwiriye ikintu kikamukomeretsa. Twe tubanza kubakorera ubutabazi bw’ibanze, hanyuma tukajya kureba aho icyaha cyabereye”.

Abatuye mu Murenge wa Ngoma banavuga ko bahangayikishijwe kurushaho n’abana batangira kuba inzererezi bakiri no mu ishuri, kuko baba babona bazavamo abajura mu bihe biri imbere. Faustin Musabyimana ukuriye inkeragutabara mu Kagari ka Matyazo avuga ko abo bana babita ‘abamarine’.

Agira ati “Usanga ababyeyi babo baraje mu mujyi baje gukora mu ngo hanyuma bikabananira, nuko bagashakana. Ntabwo bamenya kuboneza urubyaro ku buryo hari n’abo usanga bafite abana nka barindwi, bakabyuka bajya kubashakira imibereho nyamara ntibabashe kubabonera ibibahaza, hanyuma abana na bo bakajya kwirwaho”.

Anavuga ko abo bana ubasanga ku modoka zizanye ibirayi byatakara bakabitora bakajya kubihisha. Imyenda barayanura bakayitwara. Niba banyuze ku rugo bakabona isafuriya mu rugo ba nyir’urugo bari mu nzu, baraterura bagatwara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo bibangamira umudendezo w’abaturage bakora akenshi ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ngo banashyizeho amarondo. Hari irondo rikorwa n’abaturage, hakaba n’iry’umwuga rya nijoro no ku manywa mu bice bituwemo n’abantu birirwa ku kazi.

Kandi ngo bamaze kwegeranya miliyoni zirindwi zo kugira ngo bazigurire imodoka ya miriyoni 21 yo kuzajya ibafasha mu bikorwa by’umutekano. Asigaye na yo ngo bari kuyashakisha kugira ngo igurwe.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) muri uyu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko muri rusange abaturage bo mu Rwanda bishimira umutekano ku rugero rwa 91.6%.

Senateri Clothilde Mukakarangwa na Senateri Ephrem Kanyarukiga, i Huye baganiriye n'abahagarariye abaturage bo mu Murenge wa Huye n'uwa Ngoma
Senateri Clothilde Mukakarangwa na Senateri Ephrem Kanyarukiga, i Huye baganiriye n’abahagarariye abaturage bo mu Murenge wa Huye n’uwa Ngoma

Bwagaragaje kandi ko imbogamizi ya mbere ku mutekano w’abantu n’ibintu ari ubujura ku gipimo cya 38.5%. Hakurikiraho ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga kuri 20.3%, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuri 20.2%, gukubita no gukomeretsa kuri 18.9% impanuka zo mu muhanda kuri 11.6%, n’icuruzwa ry’abantu kuri 2.8%.

Ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere mu Rwanda muri 2019 bwagaragaje ko u Rwanda rufite umupolisi 1 ku baturage 780, mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubundi hakagombye kubaho umupolisi 1 ku baturage 334.

Abasenateri biyemeje kujya kureba igikorwa kugira ngo umutekano w’abaturage ucungwe neza hifashishijwe kwicungira umutekano (community policing) n’urubyiruko rw’abakorerabushake, kuko ibibangamira umudendezo w’abaturage binabangamira iterambere.

Senateri Clothilde Mukakarangwa, Visi Perezidante wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri, ubutwererane n’umutekano Sena, waje kuganira n’Abanyehuye ku ko bicungira umutekano, avuga ko muri rusange komisiyo barimo izagenderera uturere 16, kandi bagasura imirenge ibiri muri buri karere.

Ibizava mu biganiro n’abaturage ndetse n’abayobozi ngo bazabigeza ku Nteko Ishinga Amategeko, izatanga inama ku cyakorwa kugira ngo umudendezo w’abaturage ugerweho uko byifuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka