Diaspora Nyarwanda yo mu Budage irashimirwa gushyigikira ireme ry’uburezi

Abagize Diaspora Nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage barashimirwa uruhare rwabo mu gushyigikira ireme ry’uburezi, binyuze mu kongera umubare w’ibyumba by’amashuri mu Turere twa Nyabihu na Musanze.

Ibyumba by'amashuri nk'ibi 39 bimaze kubakwa mu Turere twa Musanze na Nyabihu
Ibyumba by’amashuri nk’ibi 39 bimaze kubakwa mu Turere twa Musanze na Nyabihu

Ahubatswe ibyo byumba by’amashuri, abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri bahamya ko byagabanyije ikibazo cy’ubucucike no guta ishuri byari byugarije abana b’abanyeshuri.

Ku ishuri rya Groupe Scolaire Nanga riri mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, abo mu muryango nyarwanda uba mu gihugu cy’u Budage bamaze igihe gito bahujuje ibyumba by’amashuri bitanu, ubwiherero butandatu n’icyumba cy’umukobwa kirimo n’ibyangombwa nkenerwa.

Umuhuza Nicole, ni umwe mu banyeshuri babangamirwaga no kwigira mu byumba bishaje, kuri ubu byasimbujwe ibyubatswe mu buryo bujyanye n’igihe.

Yagize ati “Natangiriye muri iki kigo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye none ngeze mu mwaka wa gatatu. Twigaga ducucitse ku buryo intebe imwe twayicaragaho turi batatu cyangwa bane; hari n’abigaga bahagaze, mbese twari tujagaraye nta bwisanzure dufite”.

Umuhuza Nicole umunyeshuri wishimiye ko batazongera kunyagirirwa mu ishuri kubera andi mashya bubakiwe
Umuhuza Nicole umunyeshuri wishimiye ko batazongera kunyagirirwa mu ishuri kubera andi mashya bubakiwe

Arongera ati “Iyo imvura yagwaga amasomo twarayahagarikaga kuko amashuri yajyaga ava kubera gusaza. Kutiga uko bikwiye byaduteraga gutsindwa cyane. Hari n’ubwo bamwe babonaga batabivamo bagahitamo kuva mu ishuri cyangwa bagasiba kenshi. None tubonye amashuri mashya twatangiye no kuyigiramo; biradufasha kwiga dutekanye”.

Undi witwa Munezero Yves, yagize ati “Ubu noneho turisanzuye, intebe imwe yicaraho abantu babir;hari n’ahari kwicara umunyeshuri umwe ku ntebe. Aya mashuri mashya atubereye igisubizo cyo kwiga neza tunubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Tugiye kuzamurana mu myigire, uzajya agira ikibazo ku byo atumva neza asobanuze mugenzi we, ku buryo twihaye intego yo kuzatsinda cyane bitere ababyeyi n’abarezi bacu ishema”.

Ababyeyi na bo ngo impungenge z’imyigire y’abana babo zigenda zishira, kubera ibyo bikorwa remezo bishya bigirwamo uruhare n’abagize umuryango nyarwanda babarizwa mu gihugu cy’u Budage.

Munezero Yves ari mu biyemeje kwiga cyane ngo bazatsinde kuko aho kwigira bahafite
Munezero Yves ari mu biyemeje kwiga cyane ngo bazatsinde kuko aho kwigira bahafite

Uwimbabazi Marianne, ati “Twe nk’ababyeyi bari mu gihugu iyo tubona abari hanze yacyo bagifite umutima wo kugikunda batanakirimo, natwe bidutera umuhate wo kurushaho kumva nta wagihungabanya. Ikindi ni uko aba bana bacu bagenda bumva banabona uko hari abantu bigomwa ibyo bafite, bakazanira igihugu ibyiza; bizabatera guhindura imyumvire bakurane umuco wo kuba igihe cyose bagomba kwitanga no kurinda ibiba byagezweho”.

Kalimba Banga Claude, Umuhuzabikorwa w’umushinga ushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka aya mashuri, asobanura ko iterambere ridashoboka mu gihe haba hatari ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Iterambere rishoboka ari uko abantu bafite ubumenyi buhagije bw’uko bagomba gukora ibintu runaka; kwiga biri mu bifasha kugera ku ntambwe ituma iryo terambere rishoboka. Ni na yo mpamvu Diaspora nyarwanda yo mu Budage yibanze ku bikorwa bizamura uburezi kugira ngo abana bige nta bintu bibabangamiye, cyane ko muri iki gihe ibintu byinshi bishingiye ku bumenyi abantu bakura ku ntebe y’ishuri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, ashima uruhare rw’Abanyarwanda bari mu Budage mu gushora imbaraga zabo mu bikorwa byubaka igihugu. Ngo icyo ubuyobozi bugiye gufatanya n’ababyeyi ni ukuba hafi y’abana, babarinda guta ishuri kuko ibyangombwa nkenerwa bigenda biboneka.

Yagize ati “Turi mu rugamba rwo kongera ireme ry’uburezi rikenewe binyuze mu kubaka ibyumba by’amashuri. Ibi twubakiwe n’Abanyarwanda bari mu mahanga, bifite uruhare rukomeye rufasha Akarere n’Igihugu gukuraho inzitizi zatumaga iyo ntego tutayigeraho uko bikwiye”.

Amashuri ashaje agenda asimbuzwa andi mashya mu kunoza ireme ry'uburezi
Amashuri ashaje agenda asimbuzwa andi mashya mu kunoza ireme ry’uburezi

Akomeza agira ati “Icyo twibutsa ababyeyi, abarezi n’abana ni uko buri wese afite uruhare mu kubungabunga ibi bikorwa remezo, kuko byagenewe kuvomamo ubumenyi bubategurira ibyo bazaba byo mu gihe kiri imbere. Ikindi by’umwihariko ni ugusaba ababyeyi kuba hafi y’abana ntibate ishuri kabone n’ubwo ibyo bikorwa remezo byaba bidahagije; icyo tubizeza ni uko leta n’abafatanyabikorwa bayo turi gukora ibishoboka byose ngo imyigire yabo irusheho kugira ireme”.

Mu Turere twa Musanze na Nyabihu Diaspora nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage imaze kuhubaka ibyumba by’amashuri 39 byiyongeraho ubwiherero n’ibigega bifata amazi. Ni gahunda bateganya gukomeza bibanda cyane cyane mu bice by’icyaro, ahagaragara ibyumba by’amashuri bibangamiye imyigire y’abana kubera gusaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka