Tubwizanye ukuri: Ubundi kubwira umugore/umugabo utari uwawe ko ari mwiza byangiza iki?

Nibaza impamvu umusore cyangwa inkumi iyo bamaze gushaka, undi muntu kuba yamubwira ngo ni mwiza bihinduka ikibazo, yaba kuri ba nyir’ubwite cyangwa n’abandi babareba cyangwa babumvise muri rusange.

Hari abantu benshi biyumvisha ko igihe umusore cyangwa inkumi bamaze gushinga urugo, nta muntu uba ukibona ibyiza cyangwa ubwiza bw’uwo mugabo cyangwa umugore, cyangwa yanabibona akaba atemerewe kuba yabimubwira.

Ugasanga ndetse mu gihe undi muntu yaba abonye ubwiza bw’uwo mugabo cyangwa umugore akanabivuga, bifatwa nko kurengera.

Ariko aha nibaza igitangaza kiba kibaye, kubwira umugabo w’undi mugore ngo ni mwiza, cyangwa umugore w’undi mugabo ngo ni mwiza!

Kuba umuntu yarashatse ntibivuga ko undi muntu atabona ubwiza bwe, ndetse no kubimubwira mba numva nta kurengera biba birimo, cyane cyane ko burya ikintu umuntu yemera akavuga mu ruhame wa mugani azi ko uwo muntu yanashatse, buriya aba ari ibintu bigaragara bidasaba gushishoza.

Hari abo njya numva ngo banabipfuye, ndetse bigakurura intonganya ngo babwiye umugabo/umugore we ko ari mwiza. Ibyo bigatuma niba ari ahantu bari bajyanye bataha batavugana ngo bavuze ko mugenzi we ari mwiza!

Ibi kandi ntibiba gusa kuri ba nyir’ubwite, kuko no muri sosiyete ubona umuntu uvuze ngo uriya mugore/mugabo wa kanaka ni mwiza, bahita bamufata nk’umuhehesi cyangwa umuntu utagira ikinyabupfura, mbese nk’umuntu warengereye cyane.

Hari n’abatinyuka kumubaza ngo “Ubwiza bw’umugabo/umugore w’abandi ububona ute”? Nk’aho uyu nyir’ukubivuga afite ubumuga bwo kutabona!

Nyamara njyewe mba mbona nta gitangaza yakoze nta n’amakosa aba agize. None se niba koko ubwo bwiza abufite, uba uzi ko agenda abusize mu rugo? Cyangwa se gushaka umugabo/umugore, bituma amaso y’abandi ahuma iyo bigeze ku kureba umugore/umugabo wubatse?

Kandi igitangaje, ni uko iyo uwo muntu ari mwiza cyangwa afite ingingo runaka ubona koko ari nziza, na mugenzi we barambagizanya wabona ari byo yabonaga cyane, wenda akanahora abimubwira, cyangwa biri no mu bintu yamukundiye. Nyamara yamugeza mu rugo akumva ko ubwo abandi badafite amaso yo kureba ku buryo na bo babibona!

Abandi bitiranya kubwira umuntu ko ari mwiza no kuba umuhehesi!

Kubwira umuntu ko ari mwiza, cyangwa urugingo runaka rwe ari rwiza, ntaho bihuriye n’ubuhehesi kuko hari n’igihe uwo muntu aba abimubwiye ari ahantu bahuriye atanateganya ko bazongera guhura, ahubwo akabimubwira kuko afite umuco wo gushima ibyo abona ari byiza akanabibwira nyirabyo.

Ibi njyewe numva aho kubabaza umuntu ahubwo byanamushimisha, yaba nyir’ubwite cyangwa uwo bashakanye. Wari ukwiye kubyishimira ko ufite umuntu w’agaciro ufite ubwiza runaka n’undi muntu utari umugabo/umugore we abona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Yewe wa mugabo urakazwa n’uko bavuze ngo umugore wawe ni mwiza, vyaguhimbara bavuze ngo ni mubi? cyangwa wa mugore we ubabazwa n’uko bagushimiye umugabo, watekanywa n’uko bavuze bati washakanye n’umugabo mubi? Ibisubizo vyanyu ndabishaka kur’ibyo bibazo.

Nikov yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Njyewe ntakibazo Mbona kuba wakumvako Hari uwavuzeko uwo mubana ari mwiza. ahubwo byakabaye ishema.

Japhet yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Yewe ntacyo bitwaye

Japhet yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Wowe wanditse iyi nkuru washatse kumva ibyo abantu bavuga niko abanyamakuru muteye.
Ijambo rirarema *nturumva bavuga ngo buriya uriya ararana inkweto ko bamubwiye KO ari mwiza*?

Yego reka tujye mugitekerezo cyawe. Ubonye Umuntu mwiza yaba Umugabo cyangwa umugore wabandi, urabimubwiye *UTI uri mwiza* kandi nukuri bitewe nawe uko ubibona.

Ariko iruhande rwawe hari undi *Umugabo cyangwa umugore wabandi ’nawe mubi* nawe hindukira ubimubwire kuko nabyo nukuri. Hari ikibazo ubyumvamo byo?

Erega abantu ntibanga ikintu kubera kucyanga gusa,haba hari impamvu. Icyo banga ni za agenda caché ziba zihishe inyuma yiryo jambo ngo uri mwiza. Kuko we abayumva KO bigiye kumukingurira indi miryango kuri uwo muntu bitewe niko ubwo aribwiye aryakiriye [ Nizere ko uwanditse iyi nkuru akunda kujya mû makwe menshi, muri za anniversaires, n’ibindi birori nkibyo].Hari abo bita aba [aba techniciens cyangwa techniciennes]. Iyo mvugo nizindi nizo bakoresha bashaka kugera kumuntu runaka babuze aho bahera bavugana nawe. Ntakindi babyangira

Uwintije louis yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Wowe wanditse iyi nkuru ntuzi matiere premiere umuntu akizemo

Ntuzi weakness ze

Niyo mpamvu uzongere ukore ubushakashatsi wandike indi nkuru idashingiye kuko ubyumva kurwego rw’imitekerereze yawe

Yeremiya 7:12

Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana none ntiwaba wishuka ko utekereza neza?

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Wowe we umutima wawe udashuka urumva byaba bitwaye iki ubundi? Uyu Niko abyumva kandi nanjye nka 92% ndumva ntacyo bitwaye.

Uwo murongo WO Muri Bibilia se usobanura ko hari icyo byangiza? Ibi ntibisaba Bibilia birasaba uko wowe ubyumva!

Didieu yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Niba ntanicyo byangiza gusa yambona ari umugore wanjye da. Ndi hafi kurongora ariko hagire uzibeshya ambone!!

Aimable yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Alias nawe urasetsa kweli, nimbona ubwiza bw’umugore wawe se ni wowe nzabibwira cg niwe? Nushaka ube ubivuyemo hakiri kare naho wazarwara umutima

Jonas yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ntakintu nakimwe ubwabo byari bitwaye. Ikibazo ni uko abenshi babivuga bagendereye kwisabira no kubindi da. Nanjye ari umugore wanjye yambona.

Aimable yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka