Ethiopia: Dr Abey Ahmed yavuze ko ingabo za Leta zafashe umurwa mukuru wa Tigray

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed, avuga ko ingabo za Leta y’iki gihugu ubu ari zo zigenzura umurwa mukuru wa Leta ya Tigray iri mu majyaruguru.

BBC iravuga ko mbere yaho, ingabo za Ethiopia zinjiye mu murwa mukuru wa Tigray (Mekelle), ndetse zikaza igitero cyazo ku ngabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Umukuru wa TPLF yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko izakomeza kurwanirira uburenganzira bwabo bwo kwitegeka no kurwanya ababateye kugeza ku wa nyuma.

Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana bishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo kubera imirwano.

Imirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi k’Ugushyingo, nyuma y’uko Abiy Ahmed atangaje igitero kuri TPLF, ishyaka ryo muri iyo leta, arishinja kugaba igitero ku kigo gikuru cya gisirikare cyo mu majyaruguru kiri hafi y’i Mekelle, ariko TPLF yarabihakanye.

BBC iravuga ko yashoboye kuvugana by’akanya gato n’umugabo uri i Mekelle wavuze ko abasirikare ba leta ya Ethiopia bari muri uwo mujyi kandi ko yumvise amasasu ya hato na hato mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Yongeyeho ko mbere abahatuye bamwe bari bahungiye mu nkengero z’umujyi.

Hagati aho, ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihugu gituranyi cya Eritrea, yavuze ko ibiturika bitandatu byumvikanye mu murwa mukuru Asmara ku wa Gatandatu nijoro.

Ingabo za TPLF zigeze kurasa ibisasu bya rokete muri Eritrea, ziyishinja gufasha ingabo za leta ya Ethiopia mu mirwano ariko ibyo Eritrea na Ethiopia byarabihakanye.

Ntibiramenyekana niba ibyo biturika byumvikanye i Asmara hari aho bihuriye n’imirwano yo muri Tigray.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka