Kwemerera abaganga basanzwe bahembwa na Leta gukorera ahantu harenze hamwe bigamije kunoza serivisi - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego kurushaho kunoza serivisi zihabwa abagana amavuriro ya Leta no guha ayo mavuriro ubushobozi bwo gukomeza gukoresha abaganga n’abaganga b’emenyo bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu mavuriro arenze rimwe, no gukora mu buryo burenze bumwe aho basanzwe bakorera (Dual clinical practice).

MINISANTe ivuga ko aya amabwiriza yemerera abaganga gukorera amavuriro basanzwe bakoreramo nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi, ariko serivisi batanze muri icyo gihe zikishyuzwa ku giciro kingana n’icyo mu mavuriro yigenga biri ku rwego rumwe.

Itangazo rya MINISANTE rigenewe abanyamakuru riravuga ko aya mabwiriza kandi yemerera abaganga n’abaganga b’emenyo gukorera mu rindi vuriro ritari irya Leta mu gihe cyabo cy’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati “Kwemerera abagangagukora muri ubu buryo bifitiye akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko bizafasha amavuriro ya Leta gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi kandi bakorana umurava, bityo n’abayagana bakarushaho guhabwa serivisi nziza”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashyizweho imirongo ngenderwaho muri iyi mikorere, izatuma imirimo abaganga bakora itaba myinshi ngo irenge urugero, bityo n’ireme rya serivisi basabwa gutanga rigatakara.

MINISANTE ivuga ko ku bw’izo mpamvu, abaganga bazajya bakorera muri ubu buryo mu mavuriro basanzwe bakoreramo, hahindutse gusa ibiciro bya serivisi batanga, igihe amasaha asanzwe y’akazi azajya aba arangiye.

Icyakora bazajya bemererwa kuba bajya gutanga serivisi mu ivuriro ryigenga, rimwe mu minsi ya week-end cyangwa mu minsi yabo y’ikiruhuko.

Mu gihe bibaye ngombwa ko umuganga atanga serivisi mu mavuriro ya Leta arenze rimwe, ubwo burenganzira azajya abuhabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

MINISANTE ivuga ko kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kuba nziza ku bagana amavuriro, abaganga bazajya bemererwa kwakira nyuma y’amasaha y’akazi, abarwayi batarenga 50% by’abo bakiriye mu masaha asanzwe y’akazi.

Minisiteri y’Ubuzima ni yo izajya iha amavuriro ya Leta uburenganzira bwo gutangiza iyo mikorere, ndetse ikanemerera abaganga babisabye.

Amavuriro yifuza gutangiza ubu buryo azasabwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imibare y’abarwayi abaganga bakira, ibibakorerwa ndetse n’inyungu zabonetse.

MINISANTE ivuga ko nihashira amezi atandatu iyi mikorere mishya itangiye, izakora igenzura kugira ngo hagire ibinozwa hashingiwe ku byavuye muri iryo genzura.

Iyi mikorere ikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi abiri, Minisitiri w’Ubuzima ashyize umukono ku mabwiriza agenga iyo mikorere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka