Polisi yerekanye abakekwaho gukora kashe n’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano
Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru abantu batatu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inyandiko mpimbano. Bafatanywe kashe (stamps) z’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga zigera kuri 47.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko umwe muri abo bantu bafashwe ari we wari ufite kashe (Stamps) 47, afite udutabo twa sheke (Cheque) ndetse akaba yanakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Naho bagenzi be ni abafatanyacyaha, kuko umwe yafashwe yohereza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano hanze y’igihugu, undi na we yakuye uruhushya aho rwakorewe arujyana ku warukoresheje.
CP John Bosco Kabera yagize ati “Turasaba Abaturarwanda kwirinda kugana abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe, ahubwo bagashaka serivisi mu bigo bizwi kandi bikorera ahantu hazwi”.
Avuga ko uzafatwa y’ishora muri ibi byaha azajya ashyikirizwa ubutabera.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushima cyane ukuntu polisi y’u Rwanda yita kumutekano wumuturage kandi mu mucyo.Mboneyeho no kuyisaba guhagurukira ubujura bukorwa babiyise abatubuzi byumwihariko muri Nyagatare-Rwimiyaga abaturage baho bamaze kuzahara. kubwizo mpamvu nkuko kandi tubizi neza ko mubishoboye,nabasabaga gukurikirana iki kibazo kuko bimunga ubukungu bw’igihugu.