Umuganga wabaze Maradona arashinjwa kuba ari we wamwishe
Dogiteri Leopoldo Luque, muganga wabaze Diego Maradona, arashinjwa kuba yaramwishe atabigambiriye. Ibi byatangajwe tariki 29 Ugushyingo 2020, nyuma y’imisi ine Maradona yitabye Inama, bitangazwa n’Urukiko rwa San Isidro, rukorera hafi y’Umujyi wa Buenos Aires muri Argentine.
Polisi ya Buenos Aires ikaba yamaze gufatira ibiro ndetse n’urugo rwa Dr Luque, kugira ngo bakomeze bakusanye ibimenyetso bishobora kugaragaza ko uwo muganga yaba yaragize uburangare mu kuvura Maradona, bikamuviramo kwitaba Imana.
Mu kinaniro n’abanyamakuru, Dr Luque w’imyaka 39 yagize ati “Murashaka kumenya icyo banshinja? Ndazira kuba narakunze Maradona, nkamwitaho mu gihe ubuzima bwe bwari bugoye, nkamwongerera iminsi yo kubaho kugeza ku iherezo”.
Yakomeje avuga ko atewe ishema n’ibyo yakoreye Maradona byose, kuko kuri we yumva yari inshuti ikomeye ya Maradona, ndetse akanamufata nk’umubyeyi, kuko kuri we atari umurwayi gusa.
Yavuze kandi ko atazi icyatumye Maradona agira ikibazo cy’umutima igihe yari iwe muri Tigre, kuko ngo icyo yakoze kwari ukumubaga mu mutwe, ndetse byagenze neza, ibindi byari kubazwa abaganga bagombaga gukomeza kumwitaho.
Gusa yakomeje anavuga ko Diego Maradona yari afite amabwiriza agoye ku buzima bwe, aho yashatse kujya mu rugo rwe, yanga kujya kurwarira mu kigo kirimo abaganga bagombaga gukomeza kumwitaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|