MINEDUC irasaba amashuri ya IPRCs kuba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo bashoboye

Ministre w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kuwa 29/11/2020 yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako n’ibikorwa remezo bishya by’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro riherereye mu Karere ka Ngoma ( IPRC Ngoma ), ibyatashywe bikaba byaratwaye amafaranga y’uRwanda arenga miliyari.

Mu ishuri rya IPRC Ngoma hatashywe inyubako nshya n'ibindi bikorwa remezo
Mu ishuri rya IPRC Ngoma hatashywe inyubako nshya n’ibindi bikorwa remezo

Izi nyubako hamwe n’ibindi bikorwa remezo bijyanye no kurangiza igice cy’umuhanda unyura mu kigo ndetse no kuwushyiraho amatara yo hanze kuri metero zisaga 600, bikaba byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 1,399,784,882 yose yatanzwe aturutse mu ngengo y’imari isanzwe ya Leta, ibinyujije muri Ministeri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho (RP na WDA).

Minisitiri Uwamariya yagize ati “IPRCs tuzitegerejeho umusaruro mwinshi kurushaho. Iyo tubonye inyubako nk’izi za IPRC Ngoma, tukabona ibikorwa remezo nk’ibi twabonye hano, bivuze ko n’umusaruro ugomba kwiyongera ndetse amashuri ya IPRCs akaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo bashoboye’’.

Inyubako zatashywe ni inyubako y’ubuyobozi (administration block) irimo ibiro by’abakozi, ikaba igizwe n’ibyumba byo gukoreramo 36, ibyumba bibiri by’inama, ndetse n’icyumba cy’abarimu.

Inyubako nshya yatashywe yitezweho kunoza serivisi z'uburezi zitangwa muri iri shuri
Inyubako nshya yatashywe yitezweho kunoza serivisi z’uburezi zitangwa muri iri shuri

Inyigo y’iyi nyubako kandi yakozwe mu buryo ishobora kongerwaho amagorofa yandi abiri, bityo iki kikaba ari icyiciro cya mbere cyatashywe.

Indi nyubako yatashywe ku mugaragaro igizwe na workshops abanyeshuri bakoreramo imyitozo-ngiro mu mashanyarazi (Industrial electrical installations) ndetse no mubijyanye no kubaka imiyoboro y’amazi (Plumbing).

Amacumbi y'abakobwa
Amacumbi y’abakobwa

Hatashywe kandi inyubako yagenewe amacumbi y’abakobwa, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180 kandi ikaba inafite n’ibyangombwa byose abayicumbikamo bakenera.

Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yavuze ko inyubako n’ibikorwa remezo byatashywe bizafasha mu kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi no kongera umubare w’abana bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko biri mu igenamigambi rya Guverinoma (NST1).

Minisitiri Dr. Uwamariya asaba ko amashuri ya IPRCs yaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo
Minisitiri Dr. Uwamariya asaba ko amashuri ya IPRCs yaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo

Ati “Bizadufasha kongera umubare w’abana b’abakobwa biga hano muri IPRC Ngoma kuva ku kigereranyo cya 21% turiho ubu kugera nibura kuri 29%, ariko by’umwihariko bizadufasha kunoza serivisi dutanga, cyane cyane ko ari abarimu ndetse n’abakozi basanzwe tubonye aho gukorera hisanzuye kandi hajyanye n’igihe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Jeane Nyirahabimana, we yavuze ko IPRC Ngoma ari umufatanyabikorwa mwiza w’Intara y’Iburasirazuba mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Dr. Nyirahabimana kandi yasabye ko IPRC Ngoma yagira ishami ryigisha ubuhinzi kuko Akarere ka Ngoma n’intara muri rusange, abaturage babyo bagira ibikorwa byinshi by’ubukungu bishingiye ku buhinzi.

Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera
Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera

IPRC Ngoma yahoze yitwa ETO Kibungo. Muri 2012 ni bwo iryahoze ari ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya ETO ryahindutse IPRC. IPRC Ngoma ubu itanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku cyiciro cya kaminuza (Advanced diploma) n’ibindi byiciro birimo amasomo y’igihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimira igikorwa mwakoze mugaha abantu bose akazi ko kwivisha,ariko Hari nkumuntu wize amasomo abiri.urugero maths na chimie mwagahaye uwize shimie yonyine atarize uburezi kandi njyewe narize uburezi.ubwo Twebwe tuzakora iki?cyane cyane abize maths na computer scinces muturenganure.

Aliad yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Igitekerezo: twasabaga ko reta y’uRwanda ifatanije na mineduc ko bareba ukuntu IPRCs zakongererwa ubushobozi zikajya zitanga Ao byatubera byiza kubazigamo murakoze.

Bigengimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka