BRD igiye guha impunzi ziri mu Rwanda n’abaturanyi bazo amafaranga hafi miliyari icyenda

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambare (BRD), yatangarije impunzi zose ziri mu Rwanda hamwe n’abaturage b’uturere tuzicumbikiye, ko ibafitiye amafaranga akabakaba muri miliyari icyenda (9,000,000,000Frw), bazajya bafatamo nk’inguzanyo ivanze n’impano, kugira ngo bateze imbere ibikorwa bibabyarira inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga (ibumoso), hamwe n'Umuyobozi w'ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler
Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga (ibumoso), hamwe n’Umuyobozi w’ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler

Uyu mushinga witwa ‘Jya mbere’, watangajwe ku wa 30 Ugushyingo 2020, ndetse BRD yasinyanye amasezerano n’Ikigo Africa Entrepreneur Collective, Rwanda Trustee Company Ltd (AEC RT Inkomoko), kizajya gisabira abantu ayo mafaranga muri BRD kimaze kubahugura.

Aya masezerano BRD yayakoranye na AEC imbere y’abahagarariye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ndetse na Banki y’Isi, ari nayo yahaye Leta y’u Rwanda amafaranga yavuyemo ayo BRD irimo gukoresha.

Ikindi kigo cy’imari kimaze kwemerera BRD kuzashaka abahabwa inguzanyo batuye mu nkambi z’impunzi no mu baturage b’uturere dutandatu tubarizwamo izo nkambi, ni Banki y’Abaturage (BPR Plc).

Umuyobozi w’Umushinga ‘Jya mbere’ wa BRD, Claire Karemera, avuga ko ari umushinga uzamara imyaka itanu guhera mu Ugushyingo 2020, ukazaba wakira abifuza inguzanyo batuye mu nkambi z’impunzi no mu Turere twa Kirehe, Gicumbi, Gisagara, Karongi, Nyamagabe na Gatsibo.

BRD yasinye amasezerano n'ibigo bizayifasha guteza imbere imishinga mu nkambi no mu baturage bo muturere dutandatu izo nkambi zibarizwamo
BRD yasinye amasezerano n’ibigo bizayifasha guteza imbere imishinga mu nkambi no mu baturage bo muturere dutandatu izo nkambi zibarizwamo

Karemera yagize ati “Tuzakorana n’ibigo by’imari, aho umuntu wese utuye muri kamwe muri utwo turere azajya atuma ikigo cy’imari asanzwe abitsamo, kikamusabira iyo nguzanyo muri BRD irimo na nkunganire”.

Karemera yasobanuye ko umuntu uzasaba inguzanyo iri munsi ya miliyoni eshanu azajya yunganirwa ku rugero rwa 50% (bivuze ngo uzajya asaba miliyoni enye azajya yishyura ebyiri, andi miliyoni ebyiri ayishyurirwe na BRD).

Usaba hagati y’amafaranga miliyoni eshanu na miliyoni 25 azajya yunganirwa ku rugero rwa 40%, uwasabye hejuru ya miliyoni 25 akazajya yunganirwa ku rugero rwa 30%.

Umuyobozi wa AEC RT (Inkomoko) Julienne Oyler, avuga ko kuva muri 2016 bafashije imishinga ibihumbi 13 y’impunzi n’abaturanyi bazo kumenya amahirwe abakikije n’uburyo imishinga y’ubucuruzi itezwa imbere, akaba yemeza ko n’abandi bashya bagiye guhinduka mu mibereho yabo.

Umuyobozi w'ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler
Umuyobozi w’ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler

Ati “Hari byinshi bazakora bijyanye no kurangura ibicuruzwa cyangwa kubigurisha muri ‘detaye’, gutunganya ibiribwa, za resitora, mu kudoda imyenda n’ibindi, ubwo ni ko tuzaba tuzana ubukungu mu baturage”.

Oyler avuga ko mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu iri imbere, hatazabura indi mishinga ibarirwa hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu izavuka mu nkambi z’impunzi no mu baturage bazituriye.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarizwa impunzi ahanini zituruka muri Kongo (DRC) n’i Burundi zirenga ibihumbi 150.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Oliver Kayumba, ashima ko inguzanyo irimo nkunganire Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi bageneye impunzi, irimo gutuma badashingira imibereho yabo ku byo bahabwa na HCR n’abandi baterankunga.

Banki y’Isi yageneye izi mpunzi hamwe n’aburage b’u Rwanda batuye mu turere zirimo amafaranga y’inguzanyo angana na miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika (arakabakaba miliyari 60 z’amanyarwanda).

Umunyamabanga Uhoraho muri (MINEMA) Olivier Kayumba
Umunyamabanga Uhoraho muri (MINEMA) Olivier Kayumba

Ayo mafaranga agabanyijwemo ibice bine bizahabwa inzego zitandukanye kugira ngo ziyatange ku baturage, zirimo na BRD yahawe miliyoni icyenda z’amadolari ya Amerika (arakabakaba miliyari icyenda z’amanyarwanda).

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, ashimira BRD na AEC kuba bimaze kwemera kunyuzwamo amafaranga azahabwa abaturage barimo n’impunzi, agasaba n’ibindi bigo by’imari kwitabira uwo mushinga kugira ngo biteze imbere abakiriya babyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE izomfashanyo niziki?nukuduteza ibibazogusa muzaducure iwacu ntamafranga yinkomoko dukeneye mumpuzi zabakongomani muzayahe abanyarwanda bakenye naho twebwe twasabye gutaha sinzi uko mukomeza guhatiriza twaranze gutura murwanda kuko twasanze mwaradufashe bugwate!!nizihe mpunzi zimaze imyaka isanga 30mubuhunzi turabyanzepe ntituzaba murwanda murakoze dushaka gutaha iwacu murikongo

Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka