Nyagatare: Amashuri azatangira ibyumba byose byaruzuye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko amashuri azatangira ibyumba by’amashuri byose byaruzuye ku buryo abana batazabura aho bigira.

Kuri GS Tabagwe ahatangirijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri icyiciro cya mbere cyaruzuye
Kuri GS Tabagwe ahatangirijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri icyiciro cya mbere cyaruzuye

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 na 2020-2021 Akarere ka Nyagatare kagombaga kubaka ibyumba by’amashuri 143 mu cyiciro cya mbere naho mu cyiciro cya kabiri hakubakwa 1080.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko icyiciro cy’ibyumba 143 kigeze ku kigero cya 97% naho ubwiherero bwabyo bukaba bugeze kuri 95%.

Avuga ko icyiciro cya kabiri cy’ibyumba 1080 kigeze kure kuko henshi barenze mu madirishya ahandi batangiye gusakara.

Ati “Icyiciro cya mbere henshi barasoje ahandi barakora imirimo ya nyuma. Naho ibyumba by’icyiciro cya 2 turenze amadirishya hari n’aho batangiye gusakara, ubwo ibikoresho bihari ndatekereza ko imirimo yihuta cyane.”

Hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi, amashuri arafungurwa mu gihe cya vuba kandi ibyumba by’amashuri bigomba kuba bifite intebe zihagije ku buryo abanyeshuri bicara bahanye intera hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet avuga ko ikibazo cy’intebe bazakimenya ari uko amashuri yatangiye gufungura.

Agira ati “Imyiteguro irarimbanyije kandi bazatangira kwiga, kubaka ibyumba byararangiye. Intebe hari aho wasangaga yicaraho abana 4 ariko byatangiye kugabanuka uko ibyumba byiyongera. Nibatangira dushobora no kwicaza 2 ku ntebe 1 kuko intera ya metero yabonekamo ariko nanone dushakisha uko yakwicara ari umwe.”

Zimwe mu mpamvu zatumye amashuri adindira harimo kubura isakaro ariko ubu ngo ryamaze kuboneka ku buryo imirimo yihuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inyagatare Mimuli impamvu ibyumba byatinze kuzura nukuberako umurenge utinda guhemba abakozi bubaka ibyumba byamashuri bityo bagakora ntakizere bafite ko bazishyurwa nanubu ntabwo biruzura hano mumurenge was Mimuli byumwihariko kuri site ya Gitojo kucyigo cya G.s Gakoma

Nkundimfura Gedeon yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka