U Rwanda rufite abaturage beza utapfa kubona ahandi - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rufite abaturage beza utapfa kubona ahandi, agaya abayobozi batabakorera ibyo basabwa kubakorera.
Ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye mu Nama nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, aho yagaragaje ko nubwo u Rwanda rufite abaturage beza, ariko ababazwa n’uko abitwa ko ari abayobozi batabaha ibyo babagomba.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka 31 ishize u Rwanda ruvuye muri Politike y’amacakubiri, Abaturarwanda bageragejwe kenshi n’amahanga n’imiryango itari iya Leta, bagira ngo babasubize muri izo Politike, ariko bakanga bakababera ibamba.
Yagize ati “Aba navugaga bo hanze bashaka kudusenya, bashatse ukuntu bazana mu Banyarwanda kubatandukanya ngo bajye mu mwiryane, abaturage barabananira. Na bariya bapumbafu mureba bahunze igihugu, buriya nibo babanje gukoresha bakiri hano, kugira ngo babanze batandukanye FPR, bityo batandukanye Abanyarwanda.”
Yunzemo ati “Bariya bose mureba, bari za Amerika, Afurika y’Epfo, hakaza abantu bavuye i Burayi, bakabahwihwisamo ngo ariko wowe uzi ko ari wowe ukwiye kuba Perezida, erega bikamujyamo koko ko akwiye kuba Perezida. Akabishaka, ariko kubishaka si icyaha, ariko hari inzira binyuramo, iyo ubishatse gusa, wibwira ngo abo ngabo bazagufasha kubigeraho, bose byagiye bibananira, bajya aho bagiye, abandi ntabwo byabahiriye.”
Aho ni naho Umukuru w’Igihugu yahise agaragariza ko abaturage nubwo bageragejwe, ariko bo bimye amatwi uwabagerageje wese.
Ati “Bakagenda bagashaka kugira abaturage ababo, ntibabagire ab’u Rwanda, ariko aba baturage bacu baranze baba ab’u Rwanda. Aho rero niho namwe mubera akaga (abayobozi), mumbabaza. Kuba mufite abaturage bameze batyo, mwarangiza mukabajyamo mukabakiniramo ntimubahe ibyo mubagomba n’icyaha rwose kidakwiye no kubabarirwa.”
Arongera ati “Benshi njya mbona mwemera ibintu by’amadini, mwari mukwiye kubisabira imbabazi ku Mana cyangwa ikazabahana mo kimwe, mukwiye kubihanirwa rwose, ni bibi cyane. Ntabwo amahirwe mufite, muriho muyobora, muri abayobozi mu gihugu cyanyu, mufite abaturage bameze batya, mwarangiza mukajya gutobanga ibintu, ntabwo ari byo. Mujye mubyibaza ku giti cyanyu aho muri mwicuze, muhinduke kandi mukore ibintu bizima.”
Aha kandi by’umwihariko, Perezida Kagame yashimiye cyane akazi k’indashyikirwa inzego z’umutekano zikora, kuko nta bindi byinshi afite yabasaba birenze ibyo bakora.
Yagize ati “Mu nzego nshaka gushimira zindi, inzego z’umutekano ni ingenzi muri rusange. RDF, Polisi y’Igihugu, abashinzwe umutekano b’urundi rwego, aba bantu ibyo bakora, bakorera igihugu cyacu twese, sinavuga ko mfite byinshi birenze ibyo bakora mbasaba. Barabyujuje. Izi ngabo zacu, ni zo ngabo nahoze nifuza kugira.”
Muri iyi Nama Nkuru yitabiriwe n’abarenga 2000 barimo Abanyamuryango n’inshuti zawo, Perezida Kagame yavuze ko buri nama nkayo iba ifite ibyo ifasha kandi ikagira n’ibyo yungura abantu kugira ngo umuryango wa FPR-Inkotanyi ukomeze kubakwa, ari nako hubakwa igihugu.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikwiriye kuba “umwanya wo kwisuzuma”, abayobozi bagasuzuma inshingano n’ibibazo bihari bakareba uko babyifatamo mu kubishakira igisubizo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|