Hari gutegurwa irushanwa ‘The Next Pop Star’ uzaritsindira akazegukana miliyoni 50Frws

‘More Events’ itegura ibitaramo bitandukanye by’umiziki yazanye irushanwa ryo kuririmba ryitwa ‘The Next Pop Star’, aho uzatsinda azahembwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guhera tariki 30 Nzeri kugeza 18 Ukwakira 2020, abashaka kurushanwa batuye mu Rwanda, bashobora kwiyandikisha muri iri rushanwa rizamara amezi atatu.

Iri rushanwa ntabwo rireba abahanzi bakizamuka mu ruhando rw’umiziki gusa, kuko ababyifuza bose bashobora kurijyamo, baba abaririmba ku giti cyabo cyangwa se mu matsinda.

Mu gutangira, abarushanwa baziyandikisha, nyuma akanama nkemurampaka kazaterana gahitemo 60 bazakomeza, nyuma yaho ni abantu bazajya bahitamo ukomeza biciye mu gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS).

Buri cyiciro, abahanzi 10 bazajya baba bafite amajwi menshi kurusha abandi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza imbere y’impuguke enye muri muzika. Bazagira inama abarushanwa kugira ngo babashe gutsinda.

Irushanwa rizagira ibyiciro bine birimo n’ibirori byo gusoza, aho uzatsinda azahabwa igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo na album imwe izakorerwa muri SM1 ibarizwa muri Sony Music.

Abifuza kwiyandikisha ni ukwandika ubutumwa bugufi burimo amazina, imyaka, akarere hanyuma bakohereza kuri 1510.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sammy yvon tnp 36

Irimaso vincent yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka