Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye inzu 40

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Akwasibwe Eric avuga ko imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020 yangije ibintu bitandukanye.

Iyo mvura yaguye ku gicamunsi ahagana saa kumi n’imwe n’igice yasambuye inzu 40 harimo n’ibiro by’Akagari ka Cyimbogo. Mu bindi byangiritse harimo imirima imboga zitandukanye, imirima y’inyanya, n’ibindi bihingwa cyane cyane ibigori bihingwa muri koperative KABUKO.

Iyi mvura kandi aha i Nyagatare iravugwaho kuba yahitanye umwana w’umwaka umwe n’amezi atandatu.

Imibare nyayo y’ibyangijwe iracyakusanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka