Ben Nganji ukina yitwa Kimondo yinjiye muri comedy zigisha umuryango

Umunyarwenya Ben Nganji wamaze kwinjira muri filimi z’urwenya ku mazina atandukanye nka Kimondo, yahishuye ko ashaka kugaragaza impano ye nk’umukinnyi wa filimi ariko agamije gukebura umuryango.

Uyu muhanzi wanakoze itangazamakuru imyaka irenga umunani, amaze igihe agaragara mu mukino wo gusetsa witwa Kimondo Kidi unyura kuri YouTube ku muyoboro witwa SEC Channel afatanyije na Emma Claudine na we wahoze ari umunyamakuru.

Yinjiye muri iyo mikoranire nyuma y’uko azanye Comedy zihariye kuko zivugisha ibikorwa nta magambo zigakundwa, zikaba ziboneka kuri YouTube channel ye yitwa Ben Nganji Inkirigito. Izo comedy yahereyeho ni Gatumwa, Umunsi w’Umwaku, n’Amadorari 100, nyuma atangira gukorana na Emma Claudine.

Ben Nganji yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cy’uyu mukino Kimondo Kidi, cyaje ubwo yari akimara gusohora undi mukino yise “Gatumwa” na wo wanyuze kuri YouTube ugakundwa na benshi.

Ubwo uyu mukino wari ukimara gusohoka, Ben Nganji ngo yagiranye ibiganiro na Emma bumvikana ko bagomba gukora umukino ugamije gukebura umuryango, ari na yo mpamvu muri Kimondo Kidi akina ameze nk’umubyeyi w’umugabo akinana n’umwana we w’umukobwa.

Uyu mukino umaze kugera ku gace kawo ka gatanu, ugaragaza imyitwarire y’umubyeyi w’umugabo imbere y’umwana we, ukagaragaza uburenganzira bw’umwana hamwe n’ubusabane umwana ashobora kugirana n’abagize umuryango ariko byose bikinnye mu buryo bugaragara nk’ubusekeje.

Ben Nganji avuga ko ikimushishikaje muri iyi nkuru y’urwenya, ari ugukebura ababyeyi kugira ngo bite ku bana babo no kubaha uburere bukenewe kugira ngo umwana azabashe gukura ari ingirakamaro.

Reba zimwe muri Video z’urwenya Ben Nganji agaragaramo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka