Abasaba serivisi z’ubuvuzi banyuze ku ikoranabuhanga bikubye gatanu

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umubare w’abasaba serivisi z’ubuvuzi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (digital systems) bikubye gatanu muri uyu mwaka wa 2021 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2020.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati “Ugereranyije umwaka wa 2021 na 2020, hari ubwiyongere bwikubye gatanu umubare w’abarwayi bajyaga bavurwa binyuze ku buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ibyo Minisitiri wUbuzima Dr Daniel Ngamije, yabigaragarije mu ruzinduko Dr. Ali Parsa, washinze urubuga rutanga serivisi z’ubuzima ku buryo bw’ikoranabuhanga ‘Babylon Health’ akaba ari n’umuyobozi mukuru warwo, yagiriye mu biro bya Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente tariki 2 Ukuboza 2021.

Nk’uko byatangajwe na The New Times dukesha iyi nkuru, urwo rubuga rutanga serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga rwa Babyl rukorera mu Rwanda, guhera mu 2016, binyuze mu bufatanye hagati yarwo na Guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubona serivisi z’ubuzima mu buryo bw’iyakure (remotely).

Dr Ngamije yavuze ko umubare w’abasaba izi serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga wazamutse ahanini guhera mu 2020 mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ kugeza ubu.

Yasobanuye ko uko kuzamuka k’umubare w’abitabira gusaba serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga ukagera ku bwikube gatanu, bigaragaza ko abantu basaba izo serivisi baba badashaka kujya kumara amasaha batonze imirongo ku mavuriro asanzwe, mu gihe bashobora kuvurwa kandi neza bifashishije ikoranabuhanga. Ubu rero bukaba ari uburyo bwuzuza uburyo bwo gutanga serivisi z’ubuzima busanzwe.

Ku bagishidikanya kuri ubwo buryo bwa serivisi z’ubuvuzi butangirwa ku ikoranabuhanga, Dr Ngamije yavuze ko bagira umwanya wo gukurikirana ibiganiro hagati y’abaganga n’abarwayi, n’imiti bandikiwe, niba baranyuzwe cyangwa se bataranyuzwe.

Yagize ati “Icyo twamaze kubona ni uko abarwayi banyurwa na serivisi z’ubuvuzi bahabwa kuri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, rero abantu bagifite ikibazo kuri ubu buryo, bagerageza bakareba umusaruro babona.”

Dr. Parsa yavuze ko bateganya kwagura serivisi ‘Babyl healthcare’ bakibanda mu bice bikenewe cyane nk’uko Guverinoma y’u Rwanda izaba yabibagaragarije.

Yagize ati “Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yavuze ko agiye kwiga ibyo igihugu gikeneye cyane muri urwo rwego n’ahantu bikenewe cyane, nyuma akazatubwira aho twibanda, natwe tukazakora tugendeye kuri ibyo azatubwira”.

Yongeyeho ati “Uruhare rw’amasosiyete nk’iyacu n’ikoranabuhanga muri rusange, ni ugukora ku buryo ibikorwa byose muri iki gihe, biba bishoboka kandi ku buryo bworoshye.”

Umwaka ushize wa 2020, Babyl na Guverinoma y’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka icumi (10), kugira ngo Abanyarwanda bo mu gihugu cyose bashobore kuba babona serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga bifashishije telefoni zigendamwa.

Ubwo bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ‘Babyl Healthcare’ butuma abarwayi bashobora kubona serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri urwo rubuga , bitwaje amakarita y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé).

Urubuga ‘Babyl Rwanda’ rumaze kugira abantu basaga Miliyoni ebyiri barwiyandikishijeho, abasaga Miliyoni imwe bakaba bamaze kwisuzumisha indwara kuri urwo rubuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka