Ntawe uzongera kwandikirwa na Camera atarengeje umuvuduko wa 60

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntawe Camera izongera kwandikira atarengeje umuvuduko wa Kilometero 60 ku isaha.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abatwara ibinyabiziga batishimiye uburyo bandikirwaga umuvuduko naza camera zari zashyizwe henshi mu mihanda harimo n’ahari ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, ariko Umukuru w’igihugu akaza kubivugaho asaba inzego zibishinzwe kureba uburyo byahabwa umurongo bikanonosorwa neza, kugira ngo ari abakoresha umuhanda batabangamirwa ariko kandi n’umuvuduko ntube mwinshi kuko byateza ibindi bibazo by’impanuka.

Camera zo mu muhanda zimaze iminsi zitavugwaho rumwe
Camera zo mu muhanda zimaze iminsi zitavugwaho rumwe

Ubwo yitabiraga igikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abasora cyari kibaye ku nshuro ya 19, tariki 19 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yavuze ko amaze iminsi abona ku mbuga nkoranyambaga abantu binubira guhanirwa umuvuduko ukabije, bagacibwa amafaranga ibihumbi 25 kubera kurenza umuvuduko wa Kilometero 40 ku isaha.

Yagize ati “Nabonye abantu bitotomba umuvuduko w’amamodoka dutwara, nabonye abantu bavuga ukuntu bahanwa, n’amafaranga bakwa, baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano (Penalities), uwarengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda, ndacyeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya, nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira kuringaniza”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko kuva aho umukuru w’igihugu abihereye umurongo hari ibyamaze gukorwa.
Ati “Icyakozwe ni uko ubu ngubu camera zose ziri mu Mujyi zihanira abantu barengeje umuvuduko wa 60, icyo cyumvikane y’uko abantu bose barenze ku muvuduko wa 60 hano mu Mujyi izo camera zibandikira, ibindi byari ibijyanye n’ibyapa uburyo byiyongera, hari inzego zibishinzwe na byo zirimo kubikoraho, bikongerwa bikajya hirya no hino mu gihugu, n’aha mu Mujyi bikaba bihagije”.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko nyuma y’aho Umukuru w’Igihugu asabye ko ibijyanye n’umuvuduko bihabwa umurongo, byahise bisubirwamo bakaba barakiriye neza uburyo birimo gukorwamo kuko batacyandikirwa umuvuduko nk’uko byakorwaga mbere y’uko asaba ko bihabwa umurongo.

Uwitwa Jean Damascene Hategekimana ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko mu minsi ishize bari barabagoye kuko bandikirwaga cyane kubera kurenza umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Ati “Mu minsi yashize bari baratugoye badushyira kuri 40, bari baratugoye kuko 40 ntaho waba utaniye n’ugenda n’amaguru, ariko ubundi hano mu Mujyi wa Kigali iyo wirukanse ukarenza 60 ni amakosa”.

Polisi ivuga ko ibyo ikora itabikora igamije gushaka amafaranga nk’uko bimaze iminsi bivugwa, ahubwo ngo ibyo ikora ibikora mu rwego rwo kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kubahirizwa kugira ngo bafashe abantu kurushaho kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko yawo kugira ngo impanuka zigabanuke.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abakora impanuka kurusha abandi nibo binubira cyane kuruta abandi ubwose kunyura ikindi kinyabiziga iburyo cyangwa munzira yabanyamaguru Polisi nibandikira nabwo bazasakuza!

Lg yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka