Nyamasheke: Hafi miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda amaze guhabwa abatishoboye binyuze muri VUP

Hashize imyaka 13 gahunda ya VUP itangijwe mu Rwanda nk’imwe mu nkingi y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS1). Ni gahunda yaje ije kunganira izindi gahunda za Leta y’u Rwanda ije kurandura ubukene, imirire mibi, kuzana impinduka mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu ndetse no guhangana n’ubukene no kwigira.

Mu Karere ka Nyamasheke kimwe no mu tundi turere tw’igihugu, hatangijwe iyi gahunda mu mwaka wa 2008 itangirira mu Murenge wa Mahembe hatangwa inkunga y’ingoboka.

Imibare itangazwa n’Akarere ka Nyamasheke igaragaza ko uhereye mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, hafi miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo amaze guhabwa abaturage b’ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene ndetse no kwigira. Mu mwaka w’ ingengo y’imari wa 2016-2017 nibwo VUP yagejejwe mu mirenge yose uko ari 15 y’Akarere ka Nyamasheke, aho yafashaga abaturage ibaha inkunga z’ingoboka, imirimo, inguzanyo ziciriritse ndetse n’ibindi.

Appolonie Mukamasabo (hagati), umuyobozi w' Akarere ka Nyamasheke
Appolonie Mukamasabo (hagati), umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke

Ni ibintu ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko byafashije abaturage cyane cyane ababarirwaga mu cyiciro cy’ubukene ku buryo hari icyizere cy’uko ubushakashatsi buri gukorwa ku bipimo by’ubukene mu baturage buzasanga igipimo cy’ubukene muri aka karere cyaragabanutse.

Mukamasabo Appolonie uyobora aka karere, yagize ati: “Muri rusange igipimo cy’ubukene twakigaragarizwa n’ubushakashatsi kuko ni bwo bushobora kubigaragaza neza. Gusa turizera ko buzasanga hari aho twavuye n’aho tumaze kugera kuko hari intambwe tumaze gutera mu gufasha abaturage bacu kuva mu bukene.”

Abatuye Akarere ka Nyamasheke na bo bavuga ko hari byinshi bamaze kugeraho babikesha VUP yabafashije kwinjiza amafaranga bakabasha kwikorera indi mishinga ibyara inyungu.

Nyirandimubanzi Beatrice utuye mu Murenge wa Macuba avuga ko atarajya muri VUP yari abayeho mu buzima buciriritse gusa aho ayigereyemo agahabwa inguzanyo iciriritse ubuzima bwatangiye guhinduka.

Ati: “Bampaye amafaranga agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu njya inama n’umugabo tugura ikimasa. Tumaze kugura ikimasa tubona ifumbire turahinga birakunda ku buryo aho twasaruraga ibiro bitageze ku icumi ubu turahasarura umufuka w’ibishyimbo nkabona ibyo ngurisha nkishyura mituweli ndetse n’abana bakabona ibibatunga, yewe ubu ngubu twamaze kubaka inzu tuva mu manegeka tujya gutura mu mudugudu.”

Vianney na we utuye muri Macuba yagize ati: “Nari umukene mpagasa ngera ubwo imbaraga zinshirana njya kwicara mu rugo, ubuzima butangira kuba bubi. VUP ije badushyize mu mihanda tujya gukora bampembye nahise ngura amatungo ndorora bigera ku rwego niyemeza kujya gukwa umugore wanjye kuko igihe twari tumaze tubana ntari naramukoye.”

VUP ni imwe mu nkingi zifashishwa muri gahunda y’igihugu y’imyaka 7 igamije impinduka mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza (NST1) iva muri 2018 ikagera muri 2024, ibi ngo bikaba byaraturutse ku buryo kuri ubu VUP itagishingira cyane ku gufasha abazahajwe n’ubukene gusa ahubwo yaguye ibikorwa igera no ku gufasha n’ibindi byiciro nk’abafite ubumuga ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana.

Gatsinzi Justin, umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri LODA, aragira ati: “Ubu dufite VUP itandukanye n’iyo mu 2008, kuko yita ku bafite ubumuga ndetse no ku mirire y’abana. Ubusanzwe twumvaga turangajwe imbere no gufasha umuntu uzahaye, ariko ubu VUP ifite uruhare mu kubaka ubushobozi bw’ejo hazaza biciye muri gahunda zo kwita ku bana n’ababyeyi.”

Gatsinzi Justin (uhagaze), umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri LODA
Gatsinzi Justin (uhagaze), umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri LODA

Akarere ka Nyamashe ni kamwe mu turere bigaragara ko tugifite umubare munini w’abakiri mu bukene cyane ko mu ngo zisaga ibihumbi 96 zibaririrwa muri aka karere, izigera ku 35302 zibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, naho icyiciro cya kabiri kikagira ingo 33988, icyiciiro cya gatatu kikagira ingo 26820 mu gihe ingo 84 gusa ari zo zibarurirwa mu cyiciro cya 4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Najye mumekumafarang ndebeko nakiteza imbere igishoro cyamiliyoni

divine yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka