Hakizimana na Mutimukeye begukanye Rubavu-Fratri Duathlon Challenge yitabiriwe n’abamyamahanga
Mu isiganwa ryiswe Rubavu-Fratri Duathlon Challenge ryabereye mu karere ka Rubavu, Hakizimana Félicien na Mutimukeye Saidati ni bo begukanye imyanya ya mbere.
Mu gihe mu karere ka Rubavu hari kubera inama mpuzamahanga ihuza amashyirahamwe ya Triathlon yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (FRATRI), hanabereye isiganwa ryanitabiriwe n’abamyamahanga.
Hakizimana Félicien na Mutimukeye Saidati begukanye irushanwa rya Rubavu-Fratri Dualthlon Challenge.
Mu bagabo, Hakizimana Félicien ni we waje kwegukana iri siganwa, biba ku nshuro ya kane yikurikiranya Hakizimana yegukanye iri rushanwa.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 25 mu cyiciro cy’abagabo barimo umwe waturutse muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, na batatu baturutse muri Centrafrica.
Mu cyiciro cy’abagore hari hitabiriye bane, aho Mutimukeye Saidati ari we waje kwanikira abandi atahana umwanya wa mbere

Usibye kandi aba, irushanwa ryanitabiriwe harimo n’abakinnyi babiri bafite ubumuga, aho icyiciro bakinnye cyitwa Para-Duathlon.

Abakinnyi baje ku myanya ya mbere mu byiciro byose.
Abagabo
1. Hakizimana Félicien : 2h00’46"
2. Ngendahayo Germain: 2h00’48"
3. Mutijima François: 2h01’12"
Abagore
1. Mutimukeye Saidathe: 02h49’39"
2. Nyirandikubwimana Euphrasie: 03h16’20"
3. Uwitonze Francine: 3h24’40"
Para-Duathlon
1. Rukundo Augustin
2. Ntageruka Alphonse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|