Coronavirus yihinduranyije (Omicron) yageze muri Uganda

Leta ya Uganda yatangaje ko Virusi yihinduranyije izwi ku izina rya Omicron yagaragaye muri icyo gihugu gituranye n’u Rwanda.

Televiziyo ya NBS ikorera muri Uganda yatangaje ko iyo virusi ivugwaho gukwirakwira mu bantu ku buryo bukomeye yabonetse mu baturutse mu mahanga bururukiye indege ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe.

Uganda itangaza ko mu bagenzi bapimiwe Covid-19 kuri icyo kibuga cy’indege, abagera ku icyenda bagaragaje ko banduye virusi ya Omicron.

Kugeza ubu iyo virusi imaze kugera mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku isi kuva aho yadukiye muri Afurika y’Amajyepfo ku itariki 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka