Urukiko rw’Ikirenga rwatangije ibiganiro kuri ruswa bizamara icyumweru

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, yatangije icyumweru cyo guhuza inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera kugira ngo zishakire umuti ikibazo cya ruswa, aho avuga ko ishobora kubangamira ishoramari mu Rwanda.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yayoboye Inama yo gutangiza ibiganiro kuri ruswa bizamara icyumweru
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yayoboye Inama yo gutangiza ibiganiro kuri ruswa bizamara icyumweru

Dr Nteziryayo avuga ko ibi biganiro (byabimburiwe no guhuza inzego zitandukanye hamwe n’Itangazamakuru tariki 06 Ukuboza 2021), bizarangira ku itariki 12 Ukuboza 2021 bivuyemo amakuru yafasha Ubucamanza kugira uruhare mu kurwanya ruswa.

Dr Nteziryayo avuga ko amoko ya ruswa ari menshi, ariko mu yo yashoboye kurondora harimo iyo gusaba cyangwa gutanga iyezandoke, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gutsina, gukoresha igitinyiro, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’urwango.

Akomeza avuga ko hari na ruswa y’ikimenyane, icyenewabo, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kunyereza umutungo, gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Hari na ruswa yo kwaka no kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe, byose ngo bikaba biteganyijwe mu Itegeko ryo muri 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, ari mu bafatanyije n'Urukiko rw'Ikirenga mu kuyobora Urunana rw'Ubutabera
Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, ari mu bafatanyije n’Urukiko rw’Ikirenga mu kuyobora Urunana rw’Ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko Ubucamanza mu Rwanda butazemera ko uyu muco uba karande, ndetse ko uri mu byadindiza ishoramari ry’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baza gukorera mu Gihugu.

Yagize ati "Abantu bashaka gukora ibikorwa by’ishoramari ntibagomba kuzitirwa na rimwe n’uko bafite ababacuza ibyo bakagombye gushora, nta muntu uzagira icyizere cyo kujya gukorera ahantu azi neza ko hari imikorere idafututse, cyane cyane mu bijyanye n’imicungire y’imari cyangwa adashobora kugira inzego yakwitabaza".

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2019-2020 igaragaza ko Ingengo y’Imari ya Leta yahombejwe no kutubahiriza Amategeko n’imikorere yarengaga miliyari 391, hakaba na miliyari 560.6 yahombeye mu kutita ku bikoresho n’undi mutungo wa Leta, ndetse na miliyari zirenga 106.4 zitagaragajwe kubera kubika nabi cyangwa kurigisa ibitabo by’ibaruramari.

Muri iyo mitungo ya Leta harimo imishinga itangira gukorwa ariko ntisozwe ngo itange umusaruro ukenewe ku baturage, nyamara yarashowemo amafaranga abarirwa muri za miliyari.

Abayobozi b'inzego zitandukanye bakoze Urunana rw'Ubutabera rwo kurwanya ruswa
Abayobozi b’inzego zitandukanye bakoze Urunana rw’Ubutabera rwo kurwanya ruswa

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine na we ugize Urunana rw’Ubutabera ruyobowe n’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko hirya no hino mu gihugu ubu hari amatsinda arimo kugenzura imitungo ya Leta idakoreshwa, harimo iyafashwe n’abaturage ndetse n’imishinga yatangijwe ntirangire.

Nirere agira ati "Ni itsinda rigizwe n’inzego zitandukanye ririmo kuzenguruka hose rireba iyo mishinga yagiye itabwa itarangiye, n’ubwo hari ibizwi ariko nyuma yaho tuzamenya ngo ’ishusho rusange ni iyihe’, harimo imitungo itimukanwa n’iyimukanwa, bamaze ukwezi bakora".

Nirere avuga ko ibiganiro bizakorwa n’inzego z’ubutabera bizatuma abaturage, abikorera n’inzego za Leta batanga amakuru yafasha gukumira ruswa aho igaragara hose.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), Rtd Col Ruhunga Jeannot avuga ko inzego nyinshi mu Rwanda zijya zibonekamo abaregwa icyaha cya ruswa, by’umwihariko muri RIB hakaba hamaze kwirukanwa abagera kuri 30 mu myaka itatu ishize.

Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) na rwo ruvuga ko hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda hafungiwe abagera kuri 335 bazira icyaha cya ruswa.

Raporo y’Umuryango mpuzamahanga ’Transparency International’ y’umwaka ushize wa 2020 yahaye u Rwanda amanota 54% hamwe n’umwanya wa 49 ku isi, uwa kane muri Afurika ndetse n’uwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba kubera kurwanya ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwagiye mureka kubeshya abanyarwanda koko sha nihehe hari ruswa atari mubucamanza? Abanyarwanda bamazwe n’akarengane nawe uravuga?

Ubutabera yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Isi yashyizeho le 09 December,Umunsi wo Kurwanya Ruswa,nyamara ikiyongera.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

matata emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

@ matata,ndemera ibyo uvuga.Ntabwo abantu bashobora gukuraho ruswa.Abashinzwe kuyirwanya,nabo barayirya.Imana yonyine niyo izakuraho ruswa ku munsi wa nyuma,ubwo izarimbura abakora ibyo itubuza bose.

ruzima yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ruswa igomba kuribwa cyane kabisa kugirango ishire ku isi y.imana.

Luc yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka