Mu mpera z’iki cyumweru umuriro uraka muri Bundesliga na La Liga kuri StarTimes

StarTimes ikomeje kudabagiza abafatabuguzi bayo bakunda imikino ibereka shampiyona zitandukanye zo hirya no hino ku isi, zirimo La Liga yo muri Esipanye na Bundesliga yo mu Budage.

Muri izi mpera z’icyumweru kuri uyu wa Gatandatu kuri StarTimes World Football shene ya 252 kuri DTT (antene y’udushami) na shene ya 245 kuri DTH (Dish cyangwa igisahane), haranyuraho umukino w’imbonekarimwe mu gihugu cy’u Budage uzwi ku izina rya Classico cyangwa se Klassiker mu kidage, bisobanuye uguhangana hagati y’amakipe abiri ari yo Dortmund na Bayern München, abakeba b’ibihe byose muri iyi shampiyona y’u Budage ya Bundesliga.

Ikindi gikomeza uyu mukino ni uko aya makipe yombi akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona. Bayern ni iya mbere n’amanota 31, irarusha inota 1 Dortmund iri ku mwanya wa 2 n’amanota 30. Mu nshuro 106 aya makipe amaze guhura muri Bundesliga, Bayern ni yo yatsinze inshuro nyinshi.

Gusa n’ubwo imibare iha amahirwe ikipe ya Bayern, abahanga bavuga ko nta mukino usa n’undi buri gihe haba hari umwihariko kuri buri mukino ari na wo ushobora kuzana impinduka. Uretse kandi kuba aya makipe y’amakeba akurikirana na ba rutahizamu bayo barakurikiranye ku bakinnyi bafite ibitego byinshi, kuko Robert Lewandowski wanakiniye Dortmund ubu akaba ari muri Bayern ni we kugeza ubu ufite ibitego byinshi 14, akurikiwe na Haaland wa Dortmund ufite ibitego 10 kuri ubu.

Igisigaye ni ukumenya kuri uyu wa Gatandatu hagati ya Haaland na Lewandowski uri buheshe ishema ikipe ye mu maso y’abakeba.

Muri Shampiyona ya Esipanye (La Liga) na ho rurambikana hagati ya Barcelona isa n’itangiye kugaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye, nyuma yo gufatwa n’umutoza Xavi wanayikiniye kuri ubu ikaba igeze ku mwanya wa 7. Irakina kuri uyu wa Gatandatu na Real Betis iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona ya La liga. Umukino usobanuye ikintu kinini kuri aya makipe yombi kuko itsinda irazamuka ijye imbere y’indi, itsindwa imanuke kurusha aho indi yari iri ku rutonde. Ni umukino uba ku isaha ya saa 17:15 mu gihe saa 22:00 undi mukino utoroshye hagati ya Real Sociedad iri ku mwanya wa 3 iza kwakira Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona ya La Liga. Imikino yombi iraba kuri uyu wa Gatandatu inyure kuri StarTimes kuri Shene ya Sports Premium.

Kugira ngo urebe iyi mikino ndetse n’indi, biragusaba kugura ifatabuguzi rya StarTimes, ukagura abonema ya Classic y’ukwezi ku 8000frw cyangwa ukagura iy’icyumweru ku 2700frw. Tubibutsa ko ubu ifatabuguzi ry’ukwezi ryose wagura rikwinjiza mu banyamahirwe bashobora gutombola muri promosiyo ya Noheli yiswe ‘StarTimes Wisheya’ ukaba watsindira ibihembo bitandukanye birimo n’amafaranga angana n’ibihumbi bibiri (2000) by’Amadorali ya Amerika.

Kugeza ubu StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV) ikaba ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (Dish) basaga miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (DTT) barenga miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye 75% byayo ni ayo muri Afurika naho 25% ni mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka