Niba wiyemeje kutikingiza ntitwakwemerera kujya kwanduza abandi - Minisitiri Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente amenyesha abantu batarimo kwemera gufata urukingo rwa Covid-19 ko batazemererwa kujya mu bandi kugira ngo batabanduza.

Minisitiri Edouard Ngirente
Minisitiri Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko tariki 03 Ukuboza 2021, avuga ko intego Umuryango w’Abibumbye (UN) yasabye buri gihugu ku isi kugeraho mu gukingira abaturage bacyo, itagombaga kujya munsi ya 10% by’abaturage bitarenze tariki 30 Nzeri 2021.

Dr Ngirente asobanura ko Leta y’u Rwanda yagejeje iyo tariki intego ya 10% yaramaze kugerwaho kera, ndetse kuri ubu yanarengeje 30% nk’uko yari yabyiyemeje kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza 2021.

Kugera ku wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 ubwo Minisitiri w’Intebe yatangazaga iyi mibare, abari bamaze guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 bageraga kuri 6,114,471(bangana hafi na 50% by’abaturage bose b’Igihugu), abari barahawe doze ebyiri bakaba bari bageze kuri 3,680,146.

By’umwihariko mu Baturarwanda bagomba gukingirwa bose mu Gihugu, Leta ngo yarengeje urugero rwa 40%, bahwanye na 3,625,636 bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo rwa Covid-19, mu gihe abamaze guhabwa nibura doze imwe barenga 67%.

Minisitiri w’Intebe avuga ko abatuye Umujyi wa Kigali bafite nibura imyaka 18 y’ubukure bahereweho mu gukingirwa Covid-19 ubwo iyi gahunda yatangiraga muri Werurwe 2021, bose(100%) bakingiwe.

Avuga ko haramutse hongeweho abafite imyaka 12 kuzamura, abangana na 869,909(bahwanye na 89.2% bamaze guhabwa doze ebyiri, mu gihe abamaze guhabwa imwe ari 1,032,499.

Mu zindi ntara (cyane cyane mu turere dukora ku mipaka) abagera kuri 34% bamaze guhabwa doze zombi, mu gihe abahawe imwe ari 62%.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukingira abaturage bayo barenga miliyoni icyenda(bahwanye na 69.4%) bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2022, nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje.

Dr Ngirente akomeza agira ati "Niba wowe wiyemeje kutikingiza, ntabwo tukwemerera kujya kwanduza abandi Banyarwanda, igihe wagiye muri Sitade waranze kwikingiza ugasangamo abikingije ukabanduza n’ubwo batazaremba ariko uzaba wabateye ubwo burwayi, ubwo ni bwo burenganzira umuntu atagomba kwiha, (nyamara) urukingo turutangira ubusa."

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we witabiriye Ikiganiro Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko , asobanura impamvu habayeho no gutanga doze ya gatatu ku bantu bakuze n’abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri, ko ari ugushimangira imikorere ya doze ebyiri zabanje gutangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko abadogiteri dufite n’abaganga bananiwe gukora umuti wa COVID kweli turebe mu gihugu cyacu ni abanyeshuri bangahe boherezwa muri Amerika ; ubushinwa ; Canada ;ubufaransa kwiga ubuganga none se biga iki ; Kaminuza z’u Rwanda zigisha ubuganga abo zisohora bize ubuganga bakaba babura umuti kweli uuuh izi cadeau reka tuzemere ariko abazikora nabo ntibaramenya inkomoko y’indwara bakingira kandi iyi ndwara izagumana n’abantu nkuko n’ubundi Virus zibana n’abantu ;Virology after computer antivirus n’abantu antivirus za Avast Kerspesky n’ibindi twaraguze turaruha ariko se ibi byo bite la .....

Nshamihigo Safari Ange yanditse ku itariki ya: 17-12-2021  →  Musubize

Nifuzaga numero cg email ya Nshamihigo Safari Ange

Mumporeze Joséphine yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka