RDC: Vital Kamerhe yemerewe gufungurwa by’agateganyo

Urukiko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki ya 6 Ukuboza 2021 rwemeye ko Vital Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi arekurwa by’agateganyo.

Vital Kamerhe
Vital Kamerhe

Urukiko rwemereye Vital Kamerhe gufungurwa kubera kugira imyitwarire myiza mu gihe amaze afunzwe ariko rutangaza ko ifungurwa rizajyana n’andi mabwiriza atatangajwe.

Kamerhe wayoboye ibiro bya Perezida kuva muri Mutarama 2019 kugera muri Mata 2020 Ubushinjacyaha bwamureze kunyereza nibura Miliyoni zisaga 48 z’amadolari (48,831,148$) akatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwakatiye Vital Kamerhe hamwe n’umunyalibani, Jammal Samih nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’ibyaha bya ruswa ku bikorwa byiswe ibyo gukorwa mu minsi 100.

Kuri aya mafaranga baregwa hiyongeraho miliyoni ebyiri z’amadolari zagombaga gukoreshwa mu bwikorezi ndetse hishyurwa n’imisoro ku mipaka n’ibyambu by’aho ibikoresho byo kubaka byari kunyura.

Ubushinjacyaha bwasabiye Kamerhe kutongera gusubira mu mwanya w’ubutegetsi mu gihe kingana n’imyaka 10, kandi imitungo y’umugore we n’abo muryango we igafatirwa.

Kamerhe yabaye umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi ndetse yayoboye Inteko Ishinga Amategeko ku gihe cya Perezida Joseph Kabila.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka