Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yemeye umwana yabyaye

Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umunyarwanda wahungiye mu Bufaransa. Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ageze mu Bufaransa yakomeje gukora umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi zitandukanye.

Padiri Wenceslas mu mwambaro w'akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa
Padiri Wenceslas mu mwambaro w’akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa

Inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu mahanga no mu Rwanda ni uko ubu Padiri Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma y’uko yemeye umwana yabyaye ku buryo bw’umubiri (enfant biologique).

Inkuru dukesha urubuga www.tendanceouest.com ivuga ko Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma yo kwemera ko ari we se w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore witwa Mukakarara Claudine, akaba yahagaritswe n’Umuyobozi wa Diyosezi yakoreragamo.

‘Suspense a divinis’ icyo ngo ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri Christian Nourrichard, agifatiye Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Ibyo bikaba bisobanuye ko Munyeshyaka atemerewe kongera gukora imirimo ijyanye n’ubupadiri, ko abujijwe no gutanga amasakaramentu.

Uwo mwana Padiri Munyeshyaka yemeye bikamuviramo guhagarikwa ku mirimo ye yavutse mu 2010

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, risohowe n’aho Padiri Munyeshyaka yakoreraga, rivuga ko uwo mupadiri yahagaritswe ku mirimo nyuma y’uko yemeye ko ari we Se w’umwana yabyaye, akaba yaramwemeye muri Nzeri 2021 ahitwa i Gisors. Uwo mwana w’umuhungu wa Padri Munyeshyaka, ngo yavutse mu 2010.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux, nyuma akorera muri za Paruwasi zitandukanye, iheruka yakoreyemo, ikaba ari Paruwasi ya Brionne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Hali ibindi mutavuze yabivugiye kuli téléphone yongera gutereta uwo mugore amusaba,ko babyarana undi aliko ko ashaka kumutera iyu mukobwa icyo gîte nabwo yamubwiraga ko yabonye umuntu hano uzamufasha kumushinjura kucyaha cya génocide ashinjwa

Lg yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Mwibeshye amazina yuwo babyaranye yitwa ayinkamiye vestine akaba atuye Gisors mûri France. ni umu aide soignante . Umuhungu we yitwa willy.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

Pastors na Padiri bashurashura ni ibihumbi n’ibihumbi nkuko reports nyinshi zibyerekana.Nubwo biyita abakozi b’Imana,ntabwo aribyo.Nabo baba bishakira imibereho gusa bitwaje bibiliya.

shema isaac yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Mwibeshye amazina yuwo babyaranye yitwa ayinkamiye vestine akaba atuye Gisors mûri France. ni umu aide soignante . Umuhungu we yitwa willy.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

Nta kabi ko kubyara

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Nta kabi ko kubyara

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Ntabwo bitangaje.Na Musenyeri wa Diyoseze ya Paris mu Bufaransa, Michel Aupetit, ejobundi yeguye ku mirimo ye ndetse anasaba imbabazi, nyuma yo gushinjwa kugirana umubano wihariye n’umugore utaratangajwe.Nkuko ibinyamakuru byinshi bivuga,Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi barashurashura.Kimwe na pastors batabarika.Gusa tujye tumenya ko Imana atariyo ishyiraho abapadiri na pastors.Nubwo biyita abakozi b’imana.Abigishwa ba Yezu,bose bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Nta title nka pastor cyangwa padiri bihaga.Yesu yabujije abakristu nyakuli kwiha ama titles.

rwahama yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka