Umunyamuziki Drake yikuye mu marushanwa ya Grammy Awards ya 2022

Urubuga rwa murandasi rw’abashinzwe gutegura ibihembo bya Grammy Awards rwatangaje ko albums (imizingo) ebyiri za Drake zavanywe mu marushanwa ya 2022.

Drake
Drake

Abayobozi ba Grammy Awards babwiye igitangazamakuru NewsBeat ko bafashe icyemezo cyo kuvanamo albums za Drake bagendeye ku cyifuzo cye ubwe n’abahagarariye inyungu ze.

Nta mpamvu yahise ishyirwa ahagaragara yateye Drake gukora ibyo, kuko abamuhagarariye bari bataravugana n’itangazamakuru mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Umuhanzi Aubrey Drake Graham ukunze gukoresha izina rya ‘Drake’ ryonyine mu muziki, yari umwe mu bahanzi batanu batoranyijwe kwitabira Grammy Awards ya 2022 mu cyiciro cya album ya rap y’indashyikirwa (Best Rap Album) aho bari bahisemo album yitwa ‘Certified Lover Boy’ na ‘Way 2 Sexy’ mu cyiciro cya rap itunganyije neza ‘Best Rap Performance’.

Ku rubuga rwa Grammy Awards hariho itangazo rivuga ko album ebyiri zavuye mu zigomba guhatanira ibihembo kandi ko nta zindi bigeze bazisimbuza, bivuga ko ibyiciro zagombaga kujyamo bizahatanirwa n’abahanzi bane basigayemo.

Mu bihe bishize Drake yaranzwe cyane no kutumvikana n’abategura amarushanwa ya Grammy. Muri 2020 yasabye ko ibihembo by’iryo rushanwa byasimbuzwa ibindi bishya nyuma y’uko abahanzi benshi barimo The Weeknd birengagijwe mu guhabwa amahirwe.

Icyo gihe Drake yaragize ati: "Ndibaza ko twagombye kurekera aho kwemera gukorwa ibintu nk’ibi buri mwaka aho usanga indirimbo zifite ireme ari zo zikomeza kwirengagizwa.”

"Igihe kirageze ngo hagire umuntu utangiza ibintu bishya dushobora kubakiraho tukazanabisigira abazadusimbura.”

Muri 2017, Drake nabwo ntiyanyuzwe n’uburyo ibihembo byatanzwe nyuma y’uko indirimbo ye ‘Hotline Bling’ itoranyijwe ndetse igatsindira igihembo cy’indirimbo ya rap y’indashyikirwa.

Umuhanzi Drake ngo ntiyishimira imigendekere yo gutanga ibi bihembo
Umuhanzi Drake ngo ntiyishimira imigendekere yo gutanga ibi bihembo

Drake mu kiganiro yatanze kuri radiyo ye bwite cyitwa ‘OVO show’ yavuze ko atumva ukuntu indirimbo ye ‘Hotline Bling’ bayishyize mu cyiciro cya rap kandi atari rap, akomeza avuga ko atumva impamvu bahora bamushyira mu cyiciro cya rap gusa kandi afite n’izindi ndirimbo zitari rap.

Drake ati “Ese ni uko naba nararirimbaga injyana ya rap kera cyangwa ni uko ndi umwirabura? Byaranshobeye rwose.”

Muri 2018 nabwo Drake yanze gutanga album ye yakunzwe cyane yitwa ‘More Life’ ngo ijye mu zigomba guhatanira ibihembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka