Ikiganiro na Mukanyirigira Judith, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo

Mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kumenya abayobozi babo, Kigali Today yagiranye ikiganiro kirambuye na Mukanyirigira Judith watorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, avuga byinshi ku mibereho yamuranze anagira ubutumwa agenera abaturage agiye kuyobora.

Judith Mukanyirigira, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo
Judith Mukanyirigira, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo

Uwanyirigira yavuze ko kwiga akagera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (masters), biri mu ntego yari yarihaye izamufasha kurushaho gukorera igihugu.

Iyo umuntu atorewe kuyobora Akarere, abenshi bahita bumva ko yabayeho mu buzima bw’ibisubizo, ariko Mukanyirigira Judith we si ko abibona, kubera ko yanyuze mu nzira ndende zimugeza ku buyobozi, byose ngo abikesha ugutinyuka, kudacika intege ndetse no gukunda ishuri ngo agire ubumenyi buhagije aho ashimira ababyeyi be babimufashijemo, akiga bimuha inzira imugeza ku ntera ishimishije.

Mukanyirigira Judith ni umwana muto (bucura) iwabo mu bana icyenda, yarashatse abyara umwana umwe w’umukobwa, aho yavukiye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali mu 1973, ari naho yigiye amashuri abanza mu gihe cy’imyaka itanu, ayasoreza mu murenge wa Buyoga.

Ntibyari byoroshye muri icyo gihe kujya mu mashuri yisumbuye, ngo akirangiza umwaka wa munani yakoze ikizamini cya Leta mu 1988 kiramutsinda ntiyacika intege ajya gusibira, ari nabwo yahise atsinda ajya mu mashuri yisumbuye mu ishuri Mbonezamubano ku Karubanda ari ryo Ecole Notre Dame de la Providence y’ubu.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yigaga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye 1994 biba ngombwa ko amashuri asubikwa, mu 1995 ajya kuyasubukura muri iryo shuri ayarangiza 1996.

Inzozi ze zatangiye kera aho yatorerwaga kuyobora abanyeshuri (Doyenne)

Akirangiza amashuri muri 1996, yahise abona akazi k’Ubunyamabanga mu yahoze ari Superefegitura ya Murambi, aho yakoze mu gihe cy’imyaka itanu, ari nako yabifatanyaga no guhagararira abagore mu Nama y’igihugu muri ako karere, aho abari n’abategarugori bamugiriye icyizere bakamutora.

Ubwo muri 2001, hajyagaho Politike y’uturere, yatorewe kuba Visi Meya w’uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori mu karere ka Buriza, ati “Nyuma yo gutorerwa izo nshingano za Visi Meya, manda yanjye narayirangije, kandi ndahamya ko nabikoze neza rwose”.

Mu mwaka wa 2003 yarashatse, izo nshingano yakoraga afite amashuri y’isumbuye, abona ko ubwo bumenyi budahagije ajya gukomereza amashuri ya Kaminuza mu yahoze ari KIST, yiga anabifatanya n’inshingano za Visi Meya anafite n’umwana w’uruhinja.

Manda ye irangiye, ngo Leta y’u Rwanda yatanze Buruse ku basoje manda, umutima we awushyira ku masomo aho umwaka umwe yari arangije muri KIST mu ishami rya Management, ryimuriwe muri SFB rigirwa Finance, aho yahinduye ava muri Sisiteme y’Igifaransa ajya mu cyongereza.

Mayor Mukanyirigira Judith ubwo yarahiriraga kuyobora Akarere ka Rulindo
Mayor Mukanyirigira Judith ubwo yarahiriraga kuyobora Akarere ka Rulindo

Agira ati “Muri 2006 mbonye buruse, nabonaga aho igihugu kigana mva muri sisiteme y’igifaransa njya muy’icyongereza kugira ngo menye tekinike zizamfasha mu gihe nzaba nshaka akazi, binsaba ingufu nyinshi kuko nari ngiye kwiga mu rurimi ntumva neza, ubwo ntangira kuba bilingue (uzi indimi ebyiri).

Ubwo muri 2008 yarangizaga amashuri ya Kaminuza, yahawe akazi mu muryango Women for Women International i Kayonza, ashinzwe gahunda yo gufasha abagore kwibeshaho, ariko ntiyahatinda.

Agira ati “Nakoreraga i Kayonza, icyo gihe nari mfite umwana muto mbona ankeneye, nibwo nabonaga ari kure ntaha i Kigali njya gushaka akazi muri Association yitwa Ndabaga, mpamaze igihe gito nza kubona akazi ahandi, mpakora imyaka ibiri, nza kubona ko impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza idahagije, nibwo nahagaritse akazi njya gukomeza amashuri ku rwego rwa Masters”.

Yagiye kwiga muri Oklahoma Christian University yo muri America, ati “Niyemeje kureka akazi, njya gukomeza amasomo kuko numvaga ngomba kongera ubumenyi, jya kwiga muri Kaminuza ya Amerika yitwa Oklahoma Christian University mu bijyanye na Project Managment, nari nzi icyo nshaka”.

Mayor Mukanyirigira, avuga ko imbaraga zo gusezera akazi akajya kwiga, yazikuraga mu kazi yakoraga, gutinyuka no kwigirira icyizere kimuyobora mu kuzafasha igihugu.

Ati “Izo mbaraga zo kureka akazi nkajya kwiga, nasikuraga mu kazi nakoraga ko kuba Visi Meya wa Gender, kumva ko ndi umugore ushoboye, ibindi kandi nkigirira icyizere no gutinyuka, ngamije kuzafasha igihugu mu myaka iri imbere, ubundi niga masters numvaga ngomba gukomeza nkagera ku rwego ruhanitse rwa PHD, numvaga ngomba kuba dogiteri nkigisha muri Kaminuza.

Ikimara kwiga, muri 2015 yabonye akazi mu karere ka Nyagatare, aho yari amaze imyaka itandatu ari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange muri ako karere.

Ababyeyi be bagurishije inka ngo yige, bakabaseka ko bari gutanga imitungo ku mukobwa utazagira akamaro, ajyana umujinya ku ishuri

Yavuze ko nubwo atigeze agira inzozi zo kuzaba meya, ngo kuba umuyobozi w’akarere abifashijwe n’ababyeyi bamuhaye agaciro ubwo bagurishaga inka ngo babone minerivali, ibyo ngo nibyo byamuteye imbaraga zo kwiga akaba ageze ku rwego rwa gutorerwa kuba Meya.

Ati “Izo nzozi zo kuba meya ntabwo nigeze nzigira, ahubwo mu 1989, kubera kuvukira mu giturage naratsinze, ari nacyo nshimira ababyeyi banjye, nta kindi bifashishije ngo bandihire amashuri, bagurishije inka kuko nta bundi butunzi bari bafite, Papa agurisha inka ze ariko ku baturanyi, icyari gihari cyari icyo kuvuga ngo uriya musaza inka ze zirapfa ubusa, uriya mukobwa agiye kugenda atware inda agaruke, nta mashuri y’abakobwa”.

Arongera ati “Najyanye umujinya ku ishuri, umujinya ariko mwiza ngerekaho n’ubuhanga kuko nabaga uwa mbere, ngira n’umugisha Imana yari yampaye ishuri ryiza ku Karubanda, ryari ishuri ryiza cyane, nkongera kugaruka nshimira ababyeyi banyigishije, kuko ninjye bucura mu bana icyenda, abariho ni batandatu abahungu babiri n’abakobwa bane”.

Ihererekanyabubasha hagati y'umuyobozi mushya w'akarere ka Rulindo n'umuyobozi ucyuye igihe
Ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi mushya w’akarere ka Rulindo n’umuyobozi ucyuye igihe

Avuga ko mu myaka yahise, hari imvumvire yo kudashyigikora umwana w’umukobwa cyane cyane mu bijyanye no kwiga, ariko ababyeyi be babimushyigikiramo ariga, ari naho ahera yishimira ko umwana umwe afite w’umukobwa azamufasha kwiga akagera ku rwego ruhanitse.

Ati “Nagize n’umugisha mbyara umwana w’umukobwa, nzamushyigikira ayo ntize azayiga”.

Uwo mubyeyi ukomeje guhabwa ibyemezo by’amashimwe binyuranye ku rwego mpuzamahanga, birimo icyo yahawe na Grobal Academy Finance For Management yo muri Amerika, imwemerera kuba Kontabure ku rwego rw’isi, avuga ko mu miyoborere ye azakorana n’itangazamakuru aho yemeza ko itangazamakuru ari imbaraga zikomeye mu miyoborere myiza”.

Abaturage agiye kuyobora ngo baramwishimiye

Avuga ko abenshi mu batuye akarere ka Rulindo, baba abaturanyi be cyangwa abaturage muri rusange, ngo abenshi bamuzi ari umwana aho bamuzi afite diplôme ku rwego rw’amashuri yisumbuye gusa, ngo mu kwiyamamaza kwe baratunguwe bumvise ko yize kugera ku rwego rwa Masters.

Avuga ko agiye kubegera bagakorana bakazamura iterambere ry’akarere ka Rulindo bubakira aho abamubanjirije bagejeje, abasaba ubufasha bunyuranye burimo kumva inama bagirwa n’ubuyobozi kandi bubahiriza na gahunda Leta ibateganyiriza, aho yabijeje kubaba hafi, gusa yavuze ko ubwo yari amaze gutorwa ku itariki 19 Ugushyingo yagize ibyishimo bivanze n’ubwoba.

Ati “Ku itariki 19 nkimara gutorwa ibyambayeho ni bibiri, harimo kwishima no kugira ubwoba, kuba naragiriwe icyizere narishimye, numvise ko muri sosiyete mfitiwe icyizere, ariko na none numva ngize ubwoba bw’inshingano mpawe, ntabwo ari ukumva ko ntazazishobora ariko kandi ziraremereye, mfatanyije n’Imana mfatanyije n’abantu nzazitunganya”.

Avuga ko ubwo babaruraga amajwi, abakozi bakoranaga i Nyagatare batangaje ko yabaye Meya ku mbuga nkoranyambaga ataratorwa , akababwira ko baba baretse kuko hakibarurwa amajwi, ngo bwari uburyo bwo kumwishimira kuko babanye neza, naho ku ishuri ngo umukobwa we yabimumenyesheje nyuma y’iminsi ibiri atowe ngo agwa mu kantu.

Ati “Mu minsi ibiri ntorewe kuba Meya, nahamagaye ku ishuri bampa umukobwa wanjye, nahise mubwira nti ‛ndi Meya’ aratungurwa, nari kumwe na Nyirasenge ndamumuha baravugana, amuha impanuro ati rero urabona Mama wawe yabaye meya, nawe wige cyane, umuyobozi ku ishuri wari umumpaye, arambwira ati nibwo bwa mbere mbonye umukobwa wawe yishimye birenze, dore arirutse agiye kubwira bagenzi be iyo nkuru nziza”.

Uwo muyobozi usengera muri Kiliziya Gatolika, abajijwe icyo agiye gukora kugira ngo imyidagaduro muri ako karere itere imbere dore ko katagira ikipe, yagize ati “sindabyinjiramo neza ngo ndebe icyo tugiye gukora, ariko icyo kibazo n’abo dufatanyije turacyinjiramo tugishakire igisubizo”.

Abajijwe ikipe y’umupira w’amaguru afana, yagize ati “(aseka) navukiye mu giturage mbona bakuru banjye na Basaza banjye benda kurwana bapfa amakipe, izo za Rayon sports, Etincelles, Mukura, Kiyovu…, bajyaga impaka cyane, njye nakuze nkunda kwiga cyane ntabwo nigeze ntinda ku mikino, nakoraga siporo bizanzwe ku ishuri ariko ntabwo nigeze mbyiyumvamo cyane, gusa mu nshingano ngomba kubijyamo”.

Hari indirimbo akunda, ati “Nkunda indirimbo za Kinyarwanda, ba Kayirebwa, ba Muyango ba Nyiranyamibwa, Rugamba, indirimbo zabo zirigisha ziba zirimo impanuro, nizo ndirimbo ziri mu modoka yanjye”.

Uwo muyobozi wemeza ko ku mafunguro ye hadashobora kubura imbuto n’imboga, yashimiye cyane umwarimu wamufashije mu mashuri abanza ubwo yatsindwaga ikizamini cya Leta yiga mu mwaka wa munani.

Ati “Sinasoza ntashimiye umwarimu witwa Uwimana Antoine wanyigishije mu wa karindi twimukana mu wa munani, namusibiraho.

Ni umwarimu w’umuhanga, wankundiraga ko nzi imibare, niwe wamperekeje mu rugendo rwanjye rwo kwiga, ubundi ubuyobozi bwariho, ntibwampaye amahirwe yo kwiga icyo nihitiyemo, nari nzi ko nziga nkaba Dogiteri mu mibare cyangwa muri Medecine”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Mayor wacu turakwishimiye, mu by’ukuri urugendo rw’ubuzima yaciyemo akaba ageze aho aba mayor biratanga amasomo akomeye ku rubyiruko rukibaza ngo tuzabaho dute? Icyambere nukugira intego byose birashoboka

Hakizimana Venant yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Mwiriwe twishimiye umuyobozi mushya wakarere kacu ka rurindo igezeho ikaze twaramwishimiye

Arko mfite icyo mwibariza umuhanda rushashi gitikinyoni ko watanze na prezida Wa wacu imyaka ikaba ishize arimyinshi abameya bavuyeho. Akaba aribenshi wowe nizihengamba zokugirango ukorwe vuba ubenyabagerwa

Iyamuremye vianney yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Mwiriwe twishimiye umuyobozi mushya wakarere kacu ka rurindo igezeho ikaze twaramwishimiye

Arko mfite icyo mwibariza umuhanda rushashi gitikinyoni ko watanze na prezida Wa wacu imyaka ikaba ishize arimyinshi abameya bavuyeho. Akaba aribenshi wowe nizihengamba zokugirango ukorwe vuba ubenyabagerwa

Iyamuremye vianney yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ntamujinya mwiza ubaho , ahubwo babyita kugira ishyaka , ariko mayor courage uzayobore neza

BIZIRAGUTEBA yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ubundi umujinya mwiza nicyo ubyara ubundi ni role model wanjye nkumuyobozi wanyoboye akanambera umukoresha ndashima Imana kubwintera yazamutsemo kandi abaturage agiye kuyobora baguye ahashashe ubundi yanga amanyanga,umwanda nokutihesha agaciro ariko kuva yabaye meya rulindo hagiye kuryoha Imana imufashe kandi imushoboze kuko arashoboye

Niyigena Albert yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ubundi umujinya mwiza nicyo ubyara ubundi ni role model wanjye nkumuyobozi wanyoboye akanambera umukoresha ndashima Imana kubwintera yazamutsemo kandi abaturage agiye kuyobora baguye ahashashe ubundi yanga amanyanga,umwanda nokutihesha agaciro ariko kuva yabaye meya rulindo hagiye kuryoha Imana imufashe kandi imushoboze kuko arashoboye

Niyigena Albert yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Conglaturation kuri Mayor Judith nibyo koko turamwishimiye kandi turamwifuriza Ishya n’ihirwe mu kwesa imihigo.
Imana izabimufashemo

Nkusi Pontien yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Mbega umujinya w’Inka zagurishijwe ngo havemo minerval!ku bwange ndabona hakigaragara igitsure n’umujinya mwiza ku isura yawujyanye ku ishuri akanawugarukana none akaba abaye Mayor. Gusa nta wamenya mu buyobozi wenda bizahinduka ibyishimo ku baturage umwishimiye.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 6-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka