Kaminuza ya Mount Kenya igiye kubaka Hoteli mu Rwanda ya Miliyari 2.5 Frw

Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda (MKUR) yashyize ibuye ry’ifatizo, ahagiye kubakwa hoteli yitezweho kuzamura urwego rw’ubukerarugendo n’amahugurwa mu bijyanye no kwakira abantu mu gihugu.

Abayobozi ba Kaminuza ya Mount Kenya hamwe n'abandi bashinzwe ibijyanye n'ubukerarugendo, bashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa iyo Hoteli
Abayobozi ba Kaminuza ya Mount Kenya hamwe n’abandi bashinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo, bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa iyo Hoteli

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, iyo Hoteli izaba ifite agaciro ka Miliyari 2.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazafasha ahanini abanyeshuri biga mu bijyanye no kwakira abantu.

Prof. Simon N. Gisharu, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Mount Kenya University, yavuze ko ayo ari andi mateka yiyanditse muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, yongeraho ko bizazamura imyigire mu bijyanye no kwakira abantu (hospitality), iby’ingendo n’ubukerarugendo mu Karere.

Yagize ati “Ishuri ryacu ryigisha ibyo kwakira abantu n’ubukerarugendo ni rimwe mu yakunzwe cyane, rikaba n’icyitegererezo mu Karere. Iyo ushaka ubunyamwuga muri ibyo byombi, bisaba ko wakira inama mpuzamahanga zikomeye, yaba iziturutse muri Afurika, mu Burayi, kandi Afurika ikeneye ibikorwaremezo bifite ubwiza buri ku rugero rukwiye”.

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru cyanditse ko Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Prof. Edwin Odhuno, yavuze ko iyo Hoteli izaba ifite inyenyeri eshatu kugeza kuri enye, ikazatanga akazi ku bantu bagera kuri 200, cyane cyane abanyeshuri biga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.

Yagize ati “Abarangije mu bijyanye no kwakira abantu muri Kaminuza ya Mount Kenya bazabona akazi muri iyo hoteli kandi batabanje kongera gukora andi mahugurwa. Ikindi kandi, ubu twatangiye guhamagarira abanyeshuri bo mu Karere bifuza kwiga ibijyanye no kwakira abantu, kuba baza gukorera amahugurwa yabo mu Rwanda. Kugeza ubu, dufite abanyeshuri baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nigeria ndetse no mu Birwa bya Comoros, baza mu mahugurwa mu bijyanye no kwakira abantu atangwa na Kaminuza ya Mount Kenya”.

Prof. Edwin Odhuno yongeyeho ko icyemezo cyo kubaka iyo Hoteli cyafashwe mu myaka itatu ishize, kandi ko atari Hoteli izaba igamije inyungu cyane, ahubwo izaba igamije gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro (practical skills).

Prof. Odhuno, avuga ko kugeza ubu, Kaminuza ya Mount Kenya, ifite ubufatanye na zimwe muri Hoteli zikomeye mu Rwanda harimo Hoteli Marriott na Hoteli Serena, aho bahugurira abanyeshuri babo.

Nsabimana Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’Ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko uwo mushinga wo kubaka Hoteli ari mwiza cyane, kuko bizafasha iyo Kaminuza kujya isohora abanyeshuri bafite ubumenyi bukwiye.

Yagize ati “Nta kaminuza dufite zifite amahoteli hano mu Rwanda, kugira ngo zifashe abanyeshuri bazo. Kaminuza ya Mount Kenya izanye igitekerezo cyihariye, kandi turagishyigikiye cyane, twizeye ko mu gihe kizaza tuzajya tubona abarangiza amashuri bafite ubumenyi bakwiye bakora muri Hoteli zacu, ibyo rero bikazazamura urwego rwa serivisi mu Rwanda ndetse no mu Karere ”.

Abayobozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bavuga ko biteganyijwe ko iyo Hoteli izaba yuzuye bitarenze umwaka utaha wa 2022 muri Nzeri, ikazaba ifite ibyumba bisaga 40 ndetse na Parikingi .

Kaminuza ya Mount Kenya kandi ngo irimo kwiga ku gitekerezo cyo gushyiraho ivuriro ryafasha kongerera ubumenyi abanyeshuri bayo biga ibijyanye n’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka