U Rwanda na Congo bumvikanye ibicuruzwa bikurirwaho imisoro ya gasutamo

Abayobozi bashinzwe Gasutamo mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bahuriye mu biganiro bishyiraho ibicuruzwa bikurirwaho imisoro ya gasutamo bigendeye ku ngano bifite.

Abayobozi bashinzwe Gasutamo ku bihugu byombi bahuriye mu biganiro byoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Abayobozi bashinzwe Gasutamo ku bihugu byombi bahuriye mu biganiro byoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Mu biganiro by’iminsi ibiri byabereye mu Karere ka Rubavu, bumvikanye ku bicuruzwa 106 bikurirwaho imisoro ya gasutamo ariko bitarengeje igiciro cy’amadolari ya Amerika Magana atanu (500$) mu gihe u Rwanda rwifuzaga ko yaba nibura ibihumbi bibiri by’amadolari.

Ni ibiganiro byaranzwe n’impaka ndende ku bicuruzwa byajya byemererwa kwinjira mu gihugu, aho intumwa za DRC zivuga ko amategeko y’igihugu cyabo ateganya ko abacuruzi baciriritse batarenza amadolari 500, naho intumwa z’u Rwanda zigasaba ko hakwemeza igiciro cyashyizweho n’umuryango wa COMESA ugena igiciro cy’ibihumbi bibiri by’Amadolari ya Amerika.

Mwumvaneza Felicien, Komiseri wa gasutamo mu Rwanda avuga ko bimwe mu byavuye mu biganiro birebana no koroshya ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Agira ati “Ibintu bibiri by’ingenzi twumvikanye birebana no korohereza ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, aho umucuruzi wifuza kohereza ibicuruzwa mu kindi gihugu bitarengeje agaciro k’amadolari 500 atagomba gucibwa amahoro ya gasutamo, icyo twatinzeho ni uko Comesa ivuga 2000$, abanyecongo bakavuga 500$ turabigenza gute?”

Mwumvaneza akomeza agira ati; “Twaje gusanga n’ubundi ibyo bihumbi 2 ntibyubahirizwa, n’ayo 500 ntagezwaho, twemeje ko twahera ku madolari 500, ibihugu bifite inyungu bikumvikana ku giciro cy’ibisonewe amahoro, ikindi ni urutonde rw’ibicuruzwa bisonerwa amahoro ya gasutamo mu gihe bitarengeje amadolari 500, hari urutonde rw’agateganyo rw’ibicuruzwa 70 bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ku mupaka wa Rubavu na Goma byatambukaga batabisoresheje ariko i Rusizi ntibabireka ngo bitambuke, icyo twumvikanye ni uko ku mipaka yose bigiye kuzajya byubahirizwa mu gihe ibicuruzwa bitarengeje amadolari 500, ikindi ni uko urutonde rwongerewe ruva kuri 70 rugera ku 106 hagiyemo ibicuruzwa bitunganyije mu nganda, nk’imyenda.”

Mwumvaneza avuga ko aya masezerano Abanyarwanda bagomba kuyabyaza umusaruro kuko ari inyungu ikomeye mu gihe byatangiye gushyirwa mu bikorwa, abishingira ku kuba Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ari benshi kandi bizabagirira akamaro no ku bukungu bw’u Rwanda.

Avuga ko hari ibicuruzwa 34 batashoboye kumvikana ariko bizaganirwaho mu nama y’abaminisitiri b’ubucuruzi bitewe n’uko uruhande rwa Congo ruvuga ko byabangamira inganda zabo, muri byo harimo isukari, ibisuguti, imigati, jus, amazi atunganyije mu nganda, divayi, inzoga zo mu nganda, sima, amasabune, ibikoresho byo mu rugo nk’injerekani n’amabasi, n’ibikoresho byo kubaka nk’amatafari.

Hari n’ibicuruzwa icyenda byasabwe kuvanwa ku rutonde rwo gusonerwa amahoro ya gasutamo birimo ibiribwa biteguwe bidafite amazina, umunyu, impapuro za carbone, ibitambaro bikozwe muri cotton, ibyuma bya Aluminium, amabati, n’ibindi byuma bidakorerwa muri ibi bihugu hamwe na matelas.

Inama yoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka ibaye mu gihe mu kwezi kwa karindwi, Perezida w’u Rwanda hamwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu mujyi wa Goma na Gisenyi baganira ku mibanire y’ibihugu ndetse biyemeza koroshya ubuhahirane bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, umupaka muto uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi wakoreshwaga ku munsi n’abacuruzi bato ibihumbi 45, aho bagaragazaga ko bakora ingendo nyinshi mu gutwara ibicuruzwa.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Kivu y’Amajyaruguru muri 2020 bari barumvikanye ko mu kugabanya ingendo nyinshi ku bantu bambukiranya imipaka, abacuruzi bakwibumbira mu makoperative bagahuriza ibicuruzwa hamwe. Icyakora muri iyi nama abanyecongo bavuze ko bibagora, bavuga ko bashaka ko umucuruzi yajya yambuka wenyine, utujuje ibicuruzwa bingana n’amadolari 500 akabanza akabitegura neza, aho kwambuka inshuro nyinshi ku munsi atwara ibicuruzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka