Burundi: Umuriro wibasiye Gereza ya Gitega wahitanye 38 mu bari bayifungiyemo
Abayobozi ba Leta y’u Burundi batangaje ko abantu 38 ari bo bahiriye mu nkongi yibasiye Gereza ya Gitega mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.

Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko imfungwa 69 mu babarirwa mu 1500 bari bayirimo bakomeretse. Muri bo harimo 34 bakomeretse cyane bajyanwa kuvurirwa mu bitaro, mu gihe abandi 35 bakomeretse byoroheje, baravurwa basubizwa muri Gereza.
Uwo muriro ngo wadutse ahagana saa kumi z’ijoro ubwo abafungiye muri iyo Gereza bari bakiryamye.
Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko uwo muriro wari ufite ubukana bwinshi, imibare y’abahasize ubuzima ikaba ishobora kurenga iyatangajwe.
Umwe mu bafungiye muri iyo Gereza yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umuriro watangiriye mu byumba abafunze babamo.
Icyakora nyuma imodoka zizimya umuriro ngo zaje zizimya uwo muriro ariko byinshi byari byamaze kwangirika.
Gereza ya Gitega ifite ubushobozi bwo gufungirwamo abantu 400, ariko yari ifungiyemo abantu 1,539 kugeza mu kwezi gushize kwa 11 uyu mwaka, nk’uko biri muri raporo ya ACAT-Burundi, Ishyirahamwe ryo kurwanya iyicarubozo.
Si ubwa mbere haduka umuriro muri iyo gereza, kuko no mu gitondo cyo ku itariki 21 z’ukwezi kwa munani muri uyu mwaka wa 2021 nabwo hadutse inkongi ariko ntiyagira uwo ihitana.
Ohereza igitekerezo
|
very sorry abaturanyi bacu ni bihangane , usibye ko nabayobozi bashobora kuba barangaye
Mbega ingorane!