Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Tanzania

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bw’icyo Gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021.

Tanzania yabonye ubwigenge mu 1961, kuri ubu ikaba yizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge yabonye mu 1960, ikaba yari yarakolonijwe n’u Bwongereza.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, nyuma y’uko Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Kanama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka