Gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa #COVID19 mu Rwanda bigeze he?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yagaragaje aho gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 igeze.

Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko kugeza ubu, hari abantu bagera mu bihumbi icumi (10.000), bamaze guhabwa iyo doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19. Icyakora ngo uwo mubare uracyari muto cyane, ugereranyije n’uwo bateganya, bityo bakaba bakangurira abantu kwitabira kwikingiza. Gahunda yo gutanga izo nkingo zishimangira izatanzwe mbere yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ubu izo nkingo zikaba zitangirwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro byose byo mu Mujyi wa Kigali, ariko iyo gahunda ikazagenda igera no mu Ntara zose z’igihugu mu minsi iri imbere, kuko n’ubundi ngo abenshi mu Ntara ntibaramara amezi atandatu bakingiwe.

Mu Kiganiro yagiranye na RBA ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, yavuze ko iyi gahunda yatangiye mu Rwanda guhera muri uku kwezi k’Ukuboza 2021. Urukingo rutangwa rushobora gufatwa nka doze ya gatatu ku bahawe inkingo zitangwa muri doze ebyiri, cyangwa rugafatwa nka doze ya kabiri ku bahawe ubwoko bw’inkingo zifatwa muri doze imwe.

Uru rukingo rurahabwa abantu bafite imyaka 50 kuzamura n’abafite imyaka 30 kuzamura bafite uburwayi budakira n’abakozi bo kwa muganga n’abandi bafite aho bahurira n’abantu benshi mu mirimo yabo ya buri munsi ku buryo boshobora kuhandurira, nk’abakora mu nzego z’umutekano. Rurahabwa kandi abantu bamaze amezi atandatu bakingiwe (iminsi 180).

Kuba umubare w’abamaze guhabwa urukingo rushimangira izatanzwe mbere ukiri hasi ugereranyije n’uwari uteganyijwe, Dr Mpunga avuga ko biterwa n’ubukangurambaga bukiri hasi, kuko ngo inkingo zo zirahari kandi n’abakozi bariteguye bategereje abaza kwikingiza. Iyo ngo ni yo mpamvu ahamagarira abantu kuza kwikingiza, kugira ngo urwo rukingo rubafashe gukomeza kwirinda Covid-19, no guhangana na za virusi zayo nshyashya zigenda zivuka buri kanya.

Ku kibazo cy’abavuga ko ubwoko bw’urukingo rushimangira barimo guhabwa rutandukanye n’ubwoko bw’urukingo bari barahawe mbere, bityo ngo bikaba bibateye impungenge ko byabagiraho ingaruka, Dr Mpunga arabahumuriza, kuko ngo kuvanga izo nkingo ntacyo bitwaye nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.

Yagize ati “Ni byo ubushakashatsi bwagaragaje ko izo nkingo kuzivanga ntacyo bitwaye, kandi ko bituma n’abazihabwa ahubwo bagira abasirikare benshi mu mubiri, ubu rero inkingo turimo gutanga kuri doze ishimangira ni iza ‘Moderna’ ni byo, ruri mu bwoko bumwe na Pfizer, uruhawe rero ntacyo rwamutwara”.

Ku byerekeye ubwoko bushya bwa Coronavirusi igenda yihinduranya, ubu hakaba harimo kuvugwa virusi nshya yitwa ‘Omicron’ yagaragaye bwa mbere mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, Dr Mpunga yavuze ko kugeza ubu, ubwo bwoko bwa virusi nshya butaragaragara mu Rwanda, ariko ko bitavuze ko abantu bakwirara, ahubwo ko bakwiye gukomeza ingamba zose zo kwirinda cyane cyane muri iyi minsi mikuru y’impera z’umwaka, kugira ngo itaba intandaro yo gutuma abantu banduzanya.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, kuva Covid-19 yatangira, tugenda duhura n’iyi virusi igenda yihinduranya buri kanya, twari tumaze igihe duhanganye n’iyo bita ‘Delta’, ubu haje iyi ngiyi na nyuma yaho hazaza iyindi, kandi uko izi virusi zigenda zihinduranya ni nako zigenda zihindura n’imyitwarire yazo mu bantu, icyo dusaba Abanyarwanda rero, icya mbere ni ukwikingiza kugira ngo tugire ubudahangarwa butuma duhangana n’izo virusi n’uburyo zihinduranyije…,murabizi ko twatangiye gukingira abana bari hagati y’imyaka 12-17, nabwo turashishikariza ababyeyi batarasinyira abana babo ngo babahe uburenganzira bwo kujya kwikingiza, ko babikora vuba, kuko ni gahunda itagombye guhagarika gahunda z’amashuri, kuko ubu bagiye gutangira ibizamini”

“Icya kabiri ni ugukomeza ingamba zihari zo kwirinda, kuko n’ubwo duhagaze neza ugereranyije n’ibipimo dufite no gukingira, ariko ntabwo turakingira abantu bose ijana ku ijana, gukomeza rero kwirinda, twubahiriza ingamba zisanzwe, kwirinda, gukaraba, guhana intera, bifite akamaro gakomeye cyane. Icya nyuma ni uko twibukiranya ko uko dushyira izi ngamba mu bikorwa tunikingiza, ari byo bizadufasha kugira ngo duhangane n’iki cyorezo, tunasubire mu buzima busanzwe. Muri iyi minsi rero y’impera y’umwaka, muribizi ko haba hari ibirori byinshi bihuza abantu, turongera tubakangurire ko bitaba intandaro yo kwirarara no kugira ngo twandure Covid-19”.

“Iyi virusi ya ‘Omicron’kugeza uyu munsi ntayo turabona mu Rwanda, twashyizeho ingamba, zikomeye zo gukurikirana abantu baturutse mu bihugu dukeka ko yaturukamo, tubapima bakingira, tukabashyira ahantu tubakurikirana mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi (7), nta muntu n’umwe turabona ufite iyi ndwara”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka