Yashatse guha umupolisi ruswa, ahita atabwa muri yombi

Manizabayo w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa nyuma y’uko yari amaze gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Yafashwe tariki 04 Ukuboza 2021 afatirwa mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ahakorerwaga ibizamini, ubwo we yakoreraga uruhushya rwa burundu rumwemerera gutwara moto akaza gutsindwa.

Manizabayo asaba uwo ari wese ugitekereza kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atanze amafaranga ko yabireka kuko yaba agiye gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko Leta yabihagurukiye
Manizabayo asaba uwo ari wese ugitekereza kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atanze amafaranga ko yabireka kuko yaba agiye gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko Leta yabihagurukiye

Manizabayo avuga ko akimara gutsindwa yasabye umupolisi wari uhagarariye ibizamini kumuha amahirwe yo gusubiramo, undi na we akamubaza amafaranga afite.

Ati “Afande arambaza ati ese ufite angahe? Ndavuga nti nayashaka, ati ese wagira ngo tubigenze dute? ndamubwira nti umfashije nkaba nagira ‘démarrage’ twareba uko tubigenza, arongera arambaza ati ese ufite angahe? Ndavuga nti nabona ibihumbi 100, ahita ambwira ati genda urizane, hanyuma ndangije ndagenda, kubera ko ntayo nari mfite, mpamagara umuntu ayanyohereza kuri telefone, ndayabikuza, ndagenda mpagarara aho twakoreraga ibizamini, arandembuza ndayamushyira, barangije kuyakira bahita bamfata banshyiramo amapingu”.

Manizabayo avuga ko atari ayobewe ko ibyo agiye gukora ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko ngo impamvu yabimuteye ni uko yari amaze gukora inshuro nyinshi atsindwa, kandi akabona n’uruhushya rwe rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ruri hafi kurangira, bityo ahitamo gutanga ruswa kugira ngo ahabwe urwa burundu, gusa ngo arabyicuza nk’uko abisobanura.

Ati “Icyo nicuza ni uko naba naratanze ruswa kandi ni cyo nashakaga na cyo sinkibone, kuko nagiye gutanga ruswa numva ari ikintu kitambangamiye, bitewe n’ibibazo nari mfite, mbibajije n’umupolisi yahise anyemerera atabanje kugira ibyo yanganirizaho, uko yambwiye ngo njye kuzana amafaranga, niko nahise njya kuyazana, inama nagira abandi ni uko bajya bemera bakajya kwiga neza, hanyuma bakabona impushya zabo bazikoreye, atari ukuvuga ngo bagiye gukoresha uburyo bwo gushora amafaranga yabo, kuko ubu Leta yarabahagurukiye ”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bagiye babisubiramo kenshi ko ushaka gukora ibizamini akabona uruhushya afite aho abyishyurira agahabwa ubwo burenganzira.

Ati “Ikiguzi cyabyo cyishyurwa muri Leta, ntabwo yishyurwa umupolisi, ndetse no kujya kugikora iyo utsinze, ikiguzi cy’urwo ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyishyurwa Leta, iyo utsinzwe ukwiye kubyemera, ukavuga uti nzasubiramo, cyangwa se nzasibira aho nigaga amategeko y’umuhanda, cyangwa gutwara ikinyabiziga nige mbimenye, ntabwo ukwiye kumva ko uzabona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ari uko uruguze n’umupolisi, ari uko umuhaye amafaranga, icyo kiguzi cyitwa ruswa, kandi birahanirwa, umupolisi ayakiriye yahanwa, nawe uyitanze ugahanwa”.

Polisi isaba abantu kunyura mu nzira imwe yemewe n’amategeko bagakora ibizamini, batsinda bagahabwa impushya zabo zibemerera gutwara ibinyabiziga, banatsindwa bakemera gusubiramo, kuko izindi nzira zose zitemewe n’amategeko zibaganisha mu gukora icyaha kibagiraho ingaruka ndetse bikagera no ku miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka