Abagera kuri 66% by’abarangiza amashuri ya TVET babona imirimo bidatinze – Ubushakashatsi

Abagera kuri 66% by’abarangiza mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bashobora kubona imirimo cyangwa bakayihangira mu mezi atandatu ya nyuma yo kurangiza amasomo.

Benshi mu barangiza muri TVET babona imirimo mu mezi 6 bakiva ku ishuri
Benshi mu barangiza muri TVET babona imirimo mu mezi 6 bakiva ku ishuri

Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu 2019, mu gihe iyi gahunda imaze gusa imyaka itanu, ngo imyumvire ya bamwe by’umwihariko ababyeyi iracyari hasi, kuko bumva ko abagana amashuri ya TVET ari abadashoboye, kubera ko baba barananiwe kwiga mu mashuri yigisha ubumenyi rusange.

Mu gihe cy’imyaka itanu ishize abanyeshuri 158.535 nibo barangije kwiga mu mashuri ya TVET, aho abagera ku 11.059 ari abize mu mashuri makuru (Polytechnics), abasaga ibihumbi 147 bize mu mashuri yisumbuye, hamwe n’andi atanga amahugurwa y’igihe gito.

Mu mwaka ushize wa 2020/2021 abarangije kwiga muri aya amashuri muri rusange bangana na 26.053, naho abarimo kwiga mu mashuri ya TVET muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 ni 102.393.

Muri gahunda ya Leta y’imyaka 7 yihaye, ni uko muri 2024 abiga mu mashuri ya TVET byibuze bagomba kuba bageze kuri 60%, mu gihe iyi gahunda isigaje imyaka ibiri gusa, abagana aya mashuri bangana na 31.9%.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere, avuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo amashuri ya TVET yiyongere mu gihugu, ariko kandi ngo n’ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire bayafiteho

Ati “Wabwira umubyeyi uti umwana umushyire muri TVET, ati reka reka ni ya mashuri yabananiranye cyangwa se y’abadashoboye. Leta mu bushobozi bwayo irongera ibikorwa remezo, abarimu, irongeramo n’ibikoresho kugira ngo koko umuntu wize muri aya mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro abe ahagaze neza, ashobora gukora umurimo mwiza kandi unoze”.

Akomeza agira ati “Uyu munsi dufite amashuri yose hamwe 451, turateganya kongeraho andi mashuri muri uyu mwaka, muri iyi ngengo y’imari turimo, agera ku mashuri 21”.

Mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi gushyira abana mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya TVET ku kigero cya 30%.

Ni icyemezo kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu gihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri wa 2021/2022, cyatangiye ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022.

Iyi gahunda yo kugabanya amafaranga y’ishuri ngo ntireba amashuri ya TVET, afite abanyeshuri biga bataha basanzwe bishyura amafaranga y’amafunguro gusa (School Feeding).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka