REMA yafashe imodoka ipakiye amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, cyerekanye imodoka y’uruganda rwa NBG Ltd yafatiwemo amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki.

Iyi modoka yafashwe yuzuyemo imiheha ya pulasitiki kandi yaraciwe mu Rwanda
Iyi modoka yafashwe yuzuyemo imiheha ya pulasitiki kandi yaraciwe mu Rwanda

Uruganda rwa NBG Ltd rusanzwe rukora inzoga ariko ngo mbere y’uko hatorwa itegeko ribuza gukora no gukoresha ibikoresho bya pulasitiki, bari basanzwe bakora imiheha y’ubwo bwoko.

Iyo miheha yafatiwe mu Karere ka Kayonza, ifatirwa mu modoka ifite ibirango by’uruganda rwa NGB Ltd, isanzwe ikoreshwa mu gutwara ibicuruzwa byarwo, aho banyirayo babajijwe ibyo batwaye bakavuga ko ari inzoga zikorwa n’urwo ruganda, ariko nyuma yo kugenzurwa na Polisi bikaza kugaragara ko harimo imiheha ya pulasitiki kandi yaraciwe.

Umukozi wa REMA ukuriye ishami rishinzwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije, Beatha Akimpaye, avuga ko uwafatiwe mu modoka yababwiye ko imiheha yavuye mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Iyi modoka yafatiwe mu Karere ka Kayonza, uwari uyirimo avuga ko yari imiheha ivuye i Kigali. Ni imodoka ifite ibirango by’urugana rwa NBG yarimo n’imiheha y’urwo ruganda, yabanje kujya avuga ko harimo inzoga, kuko ku birango by’imodoka hashushanyijeho inzoga, ntabwo hariho imiheha. Nyuma itsinda ry’abapolisi ryarimo kubikurikirana riza gusanga harimo amakarito 500 y’imiheha”.

Akomeza agira ati “Nk’uko mubizi imiheha ikoze muri pulasitiki kimwe n’amasashe n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ntibyemewe. Hari itegeko ryagiyeho muri 2019 rica ibikoresho bikoze muri pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe ndetse n’amasashe, iyo miheha rero nayo ibarirwamo”.

Uwafatanywe iyo miheha n’ubwo yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru, ariko yemera ko imiheha ari iyo yaranguye ku ruganda rwa NBG Ltd muri Mutarama uyu mwaka, akaba yari ategereje ko agaciro kayo kiyongera kugira ngo abone kuyigurisha.

REMA irasaba abantu bose kwirinda gukoresha ibikoresho byose bifite aho bihuriye no kwangiza ibidukikije, kuko bihanwa n’amategeko nk’uko Akimpaye abisobanura.

Ati “Abantu bose bakoresha imiheha yaba abacuruzi cyangwa abayikoresha mu birori mu ngo zabo, ubutumwa twabaha ni uko ibyo bikoresho bibujijwe, kuba bibujijwe n’itegeko, uwo tubisanganye birafatirwa ariko aranahanwa. Gusa ibihano ntabwo aribyo bigamijwe cyane, ahubwo icyo tugamije ni ukwereka Abanyarwanda ko ibyo bikoresho bibujijwe, impamvu bibujijwe byangiza ibidukikije”.

Itegeko rivuga ko uruganda rufatiwe mu cyaha cyo gukora ibikoresho bya pulasitiki, ruhanishwa gutanga Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 10, bakamburwa na bya bikoresho, ariko mu gihe byaba isubiracyaha ibihano bikaba bya kwikuba inshuro ebyiri.

Ku mucuruzi uranguza ibyo bikoresho, itegeko rivuga ko ahanishwa gutanga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700, akamburwa n’ibikoresho yafatanywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza!
Amazi na jus akenshi biba biri mu macupa cg udukombe twa plastique; imiti myinshi iza mu ma sachets
Ndibaza imbamvu byo byemewe ; byagera ku miheha,ibisembuye, imyunyu, isukari ku biro,...,ugasanga haragaragazwa ko plastique ari mbi!

Plastique niba ari mbi, mugaragaze ububi bwa yo nta marangamutima!

Murakoze

Nangamadumbu yanditse ku itariki ya: 24-04-2022  →  Musubize

Ko muvuze ko ibikoresho bya plastic bikorishwa rimwe ko byaciwe, amacuba aba arimo Jus n’amazi ko nkibibona mubibarirahe?

Anastase yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka