Utubuye tujya mu dusabo tw’indurwe: Ntabwo ari amabuye asanzwe

Muganga Gasakure Miguel, yasobanuye ibijyanye n’indwara y’utubuye tujya mu gasabo k’indurwe, aho duturuka ndetse n’abakunze kwibasirwa nayo ndetse n’uko abantu bayirinda.

Yavuze ko utwo tubuye tujya mu gasabo k’indurwe, atari utubuye nk’uko umuntu yakumva utubuye dusanzwe, ahubwo ngo tuba tugizwe ahanini n’amavuta cyangwa se ibinure byipfunditse.

Yagize ati, “ Bituruka ku ndurwe, ituruka mu mwijima ikamanuka iciye mu muyoboro, ikagera no mu mara. Indurwe, ihura n’ibindi bituruka aho twita mu mpindura (pancreas) bikabasha gucagagura ibiryo birimo amavuta n’isukari. Icyakora, indurwe yose ntabwo duhita tuyikoresha. Hari isigara, igasubira mu gasabo k’indurwe. Indurwe ubwayo, imeze nka ya mavuta dukoresha mu guteka, kumwe yikeneka umaze guteka, ukabona hasi hasigayemo utubiye. Hari igihe utwo tubuye tuba tunini cyane ku buryo tutakibasha gusubira muri ya miyoboro imanuka, igera mu mara, aho niho umuntu atangira kugira ibibazo”.

Dr Gasakure asobanura ibitera utwo tubuye mu gasabo k’indurwe yagize ati, “ Abakunze kugira ibibazo by’utubuye tujya mu gasabo k’indurwe, ni abagore, akenshi barengeje imyaka 40,babyaye ndetse babyibushye, kubera ibinure. Ikibazo kiba cya gihe ayo mabuye ataba akibasha kunyura muri ya miyoboro, bigatuma ka gasabo kose kabyimbagana, bigatera iyo ndwara yo mu gasabo k’indurwe”.

Dr Gasakure yasobanuye ko ibimenyetso biranga iyo ndwara y’utubuye mu gasabo k’indurwe, harimo gutangira kubabara mu rubau rw’iburyo ,ububabare bukiyongera igihe umuntu amaze kurya bya biryo birimo amavuta cyangwa se isukari. Ubwo bubabare ngo bukomeza kwiyongera kugeza igihe ka kabuye kabashije gutambuka cyangwa se bikanga, ariko bya biryo byatambutse byarenze amara.

Ibindi bimenyetso, harimo kugira umuriro, gutengurwa, kugira isesemi, kugira ikirungurira,kutabasha kwituma neza, hakaba n’abahinduka umuhondo, ariko icyo kikaba ari ikimenyetso kibi, kiba gisaba ko abagwa vuba, kugira ngo ubuzima bwe butabarwe.

Yagize ati,” Igihe ubonye umurwayi afite umuhondo, akenshi ntabwo aba ari ikimenyetso cyiza.Aba ari ikimenyetso kigaragaza ko umurwayi arembye cyane n’umwijima we, ukaba ushobora kuba wamaze kwangirika, kandi umwijima ni urugingo rukomeye rudasimburwa mu mubiri wacu. Ubwo rero ibyo uba ukora byose, biba bisa nk’aho bitagikora neza. Ubonye umuhondo kiba ari ikintu kibi nubwo umurwayi yaba akibasha kuvuga, aba agomba kugezwa kwa muganga ubaga, cyangwa se abaganga bavura mu mara no mu gifu, bakamufasha, bakanyuza mu gifu, bakinjira muri ya miyoboro bakayizibura, ya mabuye akabasha gutambuka”.

Uko iyo ndwara ivurwa, Dr Gasakure yasobanuye ko ubundi bisaba gukorerwa ubuvuzi bwo kubaga no gukuraho ako gasabo bagakatuye kuri wa muyoboro umanura indurwe, ariko iyo ari ku barwayi bari mu zabukuru cyangwa se bafite izindi ndwara nka Diyabete n’Umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa n’izindi ndwara, ku buryo batabagwa, icyo gihe hakorwa ubwo buvuzi bwo kunyura mu gifu bakazibura iyo miyoboro. Kubaga agasabo k’indurwe bakakavanaho burundu ngo ntacyo bitwara ni kimwe n’uko bakuraho akantu kaba mu mubiri w’umuntu kajyamo amabuye(appendix).

Yagize ati,” Ntabwo navuga ko kuwabazwe nta kiba gihindutse ku buzima bwe, ariko ikiba gikomeye, icyo gihe ugamije kubaga,ni uko amagara y’uwo murwayi aba ari ahantu habi, kuko twa tubuye tugenda tukamwangiriza ubuzima, tukangiza n’izindi ngingo, kuko uko dutinda ni ko uba ushobora kurwara umwijima,impyiko, kandi wari kubirindisha uko kubagwa, nubwo gufata uwo mwanzuro biba bigoye, ariko nta muganga wabwira umuntu ko agiye gutakaza ingingo’”.

Inama Dr Gasakure atanga zafasha abantu kwirinda iyo ndwara, harimo kugabanya kurya amavuta, ariko bitavuze kuyareka,ikindi ni ukugabanya isukari nabwo bitari ukuyireka, ahubwo bikaba kuyigabanya mu buryo bugaragara. Ku mavuta, yavuze ko hari ubwo basaba abantu kujya bafata amavuta ya Oliva cyangwa se ay’ibihwagari kandi nabwo bagakoresha macyeya cyane mu gihe barimo bateka. Ikindi ni ukugerageza gukora imyitozo ngorora ngingo, harimo kugenda n’amaguru nubwo byaba iminota 10-15,ikindi ni ukunywa amazi ku rugero rwiza, ni ukuvuga hagati ya litito 2-3 ku muntu ufite ibiro 70 kuzamura. Hari kandi kurya imbuto n’imboga nibura rimwe ku munsi. Ukoze ibyo byose, ngo aba yifasha kuko aba yirinda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka