Ibirori bya Rayon Day 2026 byimuriwe kuri Kigali Pele Stadium
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ibirori ngarukamwaka bya Rayon Day ’Umunsi w’Igikundiro’ bya 2026 byimuriwe kuri Kigali Pele Stadium bivanywe kuri Stade Amahoro.
Ibi byanyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze aho Rayon Sports FC ko habayeho impinduka ku kibuga kizaberaho ibi birori ngarukamwaka bya Rayon Day, biteganyijwe ku itariki ya 18 Nyakanga 2026.
Iri tangazo ryaomeje rivuga ko ibi birori byari biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, byimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium ariko amasaha ariyo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, gahunda n’ibirori byateganyijwe byo bikomeje nk’uko byari biri.
Mu mpinduka zabayeho kandi harimo ibiciro byo kwinjira muri ibi birori, aho kuri ubu ari ibihumbi 5000 Frw ahasanzwe, ibihumbi 10,000 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 50,000 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 100,000 Frw muri VVIP.
Rayon Sports Iyi kipe ikomeje imyitozo mu Karere ka Gicumbi yitegura ikipe ya GorMahia bazakina kuri uyu Munsi w’Igikundiro, aho ndetse Umurundi Muderi Akbar iheruka gusinyisha avuye muri Gasogi United yatangiye imyitozo.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|