Ibihugu by’ibihangange birimo Amerika bikomeje koherereza intwaro Ukraine

Ibihugu bitandukanye byo ku Isi byatangaje ko intwaro zabyo ziri mu nzira zigana mu burasirazuba bwa Ukraine aho ihanganye n’Ingabo z’u Burusiya, mu rwego rwo kububuza kwigarurira igice cya Donbass kigizwe na ’Repubulika za Donetsk na Lunghansk’ u Burusiya bwakuye kuri Ukraine.

Intwaro karahabutaka Amerika yoherereje Ukraine
Intwaro karahabutaka Amerika yoherereje Ukraine

Mu bihugu byatangaje ku wa Kabiri ko byohereje cyangwa birimo gutegura kohereza intwaro nshya muri Ukraine, harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Canada, Norvège, u Budage, hamwe n’u Bwongereza.

U Burusiya buvuga ko nyuma yo kuvana ingabo zabwo mu gace k’amajyaruguru ya Ukraine karimo Umurwa Mukuru Kiev, bwashyize imbaraga mu gufata Donbass bukayishyira mu maboko y’abarwanya ubutegetsi bwa Ukraine, ndetse hagahinduka ibihugu byigenga.

Perezida Putin w’u Burusiya yabigarutseho ku wa Gatatu, avuga ko ako gace ka Ukraine ngo kagiye kubona amahoro nyuma y’imyaka irenga umunani kibasiwe n’ingabo za Leta y’icyo gihugu, zishinjwa ’gukorera Jenoside abavuga Ikirusiya’.

Abayobozi b’u Burayi na Amerika barimo Chancellier w’u Budage, Olaf Scholz, bavuga ko badashobora kwemerera u Burusiya gutsinda iyo ntambara, n’ubwo ibihugu bimwe n’imiryango mpuzamahanga byatanze imbuzi ko iyi ntambara izateza ingaruka zikomeye ku Isi.

Mu ngaruka zatangiye kwigaragaza hirya no hino ku Isi harimo ibura ry’ibiribwa n’ibicanwa, bitewe n’uko muri Ukraine no mu Burusiya ari aha mbere ku Isi havaga ibikomoka kuri peteroli, gaz, amakara kamere, ingano, amavuta yo kurya n’ifumbire.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwazo zitangaza ko kuva ku Cyumweru tariki 17 Mata kugera kuri uyu wa Kabiri, zimaze kohererereza Ukraine ibisasu, imbunda, ibimodoka by’intambara, indege n’ibikoresho by’ubwirinzi byuzuye indege za rutura zirindwi.

Ntabwo birangiriye aho kandi, kuko USA yemereye Ukraine intwaro zifite agaciro ka miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika mu Cyumweru gishize, zizayifasha guhangana n’ibitero bishya by’u Burusiya mu gace k’uburasirazuba.

Hagati aho intambara irakomeje
Hagati aho intambara irakomeje

Perezida wa Amerika (USA), Joe Biden, yakomeje agira ati "Tuzakomeza kuboherereza (Ukraine) intwaro n’ubundi bufasha mu bya gisirikare, igihe cyose bizaba ngombwa".

Nyuma y’ikiganiro Perezida Biden yagiranye n’abayobozi batandukanye ku migabane y’u Burayi na Amerika, havuyemo n’abandi biyemerera ko barimo koherereza Ukraine intwaro zigezweho, zizayifasha guhangana n’u Burusiya.

Mu bihugu byashoboye kubitangaza harimo Norvège ivuga ko yohereje misile 100 n’ibindi bisasu 200 bisenya ibifaru n’indege z’intambara.

U Budage, Canada n’u Bwongereza na byo bivuga ko hari intwaro zabyo zirimo koherezwa muri Ukraine, kandi ko hari abatoza (abarimu) bazafasha ingabo z’icyo gihugu kuzikoresha.

U Buyapani na bwo bwatangaje ko bwoherereje Ukraine amatoni y’imyambaro n’ibindi bikoresho birinda ubuzima bw’abari mu ntambara, birimo ibipfuka mu maso, umunwa, amazuru n’amatwi.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yari yatangaje (igihe yatangizaga ibitero kuri Ukraine tariki 24 Gashyantare uyu mwaka) ko Abanyaburayi na Amerika nibamwitambika bazahura n’ishyano batigeze babona mu mateka yabo.

Mu cyumweru gishize na bwo u Burusiya bwibukije Amerika n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi muri rusange, ko intwaro barimo guteganya koherereza Ukraine zizateza ingaruka zitaramenyekana ku Isi n’u Burayi by’umwihariko.

Mu nama yabereye ku Biro by’Umuryango w’Abibumbye ku wa Kabiri, Ambasaderi w’u Bushinwa Zhang Jun yamaganye iyoherezwa ry’intwaro muri Ukraine, avuga ko bizatuma intambara iramba kandi igateza ingaruka zikomeye cyane aho kuzana amahoro.

Hagati aho u Burusiya buvuga ko intambara muri Donbas irimo kugenda nk’uko bubyifuza, kuko abarwanya ubutegetsi bwa Ukraine bafatanyije n’ingabo zabwo barimo kwigarurira imijyi itandukanye, ndetse ko mu minsi ya vuba buzaba bwafunguye za Ambasade muri Lughangsk na Donestk.

Izindi ntwaro Ukraine yakiriye mu minsi ishize
Izindi ntwaro Ukraine yakiriye mu minsi ishize

U Burusiya kandi butangaza ko bukomeje gutera ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine mu rwego rwo gusenya ibikorwa byayo bya gisirikare.

Abasirikare basaga 2,500 ba Ukraine bari mu nzu zo mu butaka munsi y’Inganda za Azovstal, mu Mujyi wa Marioupol wamaze kwigarurirwa n’Abarusiya, bavuga ko bari hagati yo gupfa no gukira, kuko bagoswe.

U Burusiya bwabongereye undi munsi umwe (ku wa Gatatu) kugira ngo babe basohotse bamanitse amaboko, ndetse bukaba bwatanze n’inzira abarimo bose bashobora gusohokeramo mbere y’uko bugabamo ibitero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose ukraine bayirwaneho kbx kuko irakomerewe pe
presida wa ukraine nakomeze atabaze
kugirango nabaturage be bave mubuhungiro bagaruke mubikrwa byabo .

Niyingize yanditse ku itariki ya: 16-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka