U Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abarimu bigisha Igifaransa

Ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarimu 45, baje kwigisha Igifaransa.

Bitezweho kuzamura ubumenyi mu rurimi rw'Igifaransa
Bitezweho kuzamura ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa

Ni abarimu babakorerabushake bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 28 na 44, baturutse mu bihugu 11 bikoresha ururimi rw’Igifaransa birimo Gabon, Côte d’Ivoire, RDC, Guinée, Mali, Sénégal, Benin, Togo, Cameroun, Burkina Faso n’u Bufaransa.

Abo barimu baje biyongera ku bandi 25 bagiye kumara igihe cy’imyaka ibiri, bose bakaba baroherejwe na OIF hagamijwe guteza imbere imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, ari nako batoza bagenzi babo b’Abanyarwanda uburyo bunoze bwo kwigisha urwo rurimi.

Umuyobozi Mukuru w’ururimi rw’Igifaransa n’urusobe rw’imico irushyamikiyeho muri OIF, Nivine Khaled, avuga ko uyu mu muryango ku bufatanye n’ u Rwanda, ari cyo gihugu cya mbere kibangirijemo uyu mushinga nyuma hakazakurikiraho Ghana mu kindi cyiciro.

Ati “Twohereje abarimu bose hamwe 70 mu Rwanda, mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, uyu munsi turi hano kubera icyiciro kigizwe n’abarimu 45 boherejwe. Harimo babiri b’Abafaransa, baje gufasha mu gutanga ubumenyi mu mashuri atandukanye nderabarezi n’andi abanza n’ayisumbuye”.

Nivine Khaled
Nivine Khaled

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu muri REB, Leon Ntawukuriryayo Mugenzi, avuga ko mu barimu baje harimo ibyiciro bibiri.

Ati “Abo barimu ni abaje kudufasha kongera ubumenyi, barimo ibyiciro bibiri, hari abaje kongera ubushobozi abarimu, hakaba n’abandi bazajya mu mashuri bakigisha urwo rurimi abanyeshuri bacu. Tubashira mu mashuri yacu cyane cyane ayo twita nderabarezi yigisha abarimu, tuba tugira ngo bafashe abo bazaba abarimu b’ejo, kugira ngo bamenye urwo rurimi hakiri kare, bazafashe ba banyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abanza”.

Ibi ariko ngo ntabwo bivuze ko gahunda y’ururimi u Rwanda rwari rusanzwe rwigishamo igiye guhinduka, abanyeshuri bakajya bakurikirana amasomo yabo mu rurimi rw’Igifaransa, ahubwo ngo ni gahunda igamije kugira ngo abanyeshuri barusheho kugira ubumenyi bunoze mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko bifuza ko urubyiruko rw'u Rwanda rumenya kuvuga neza indimi zikoreshwa mu Rwanda
Minisitiri Twagirayezu avuga ko bifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rumenya kuvuga neza indimi zikoreshwa mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko icyiciro cya mbere kigizwe n’abarimu 25 kimaze imyaka ibiri batanze umusaruro, kandi hari byinshi biteze muri iyi gahunda.

Ati “Ibi ni gahunda idufasha kugira ngo dushobore guteza imbere natwe abarimu bacu, nabo bashobore kwiyongera ubumenyi, hanyuma mu minsi iri imbere natwe tuzabe tujya muri iyi porogaramu tujyane abarimu ahandi. Icyo twifuza ni uko tugira urubyiruko ruvuga neza Igifaransa n’Icyongereza ndetse n’izindi ndimi dufite nk’Igiswahili n’Ikinyarwanda, abantu barangije bakaba bafite ubumenyi bwo kuba bagenda bagakora mu gihugu icyo ari cyo cyose”.

N’ubwo Igifaransa kitari mu ndimi za mbere zivugwa cyane ku isi, ariko ni ururimi rwa kabiri rwigishwa cyane nyuma y’Icyongereza, mu gihe ubushakatsi bwo muri 2018 bwerekanye ko ururimi rw’Igifaransa ari urwa gatanu ruvugwa n’abasaga miliyoni 300 ku migabane itanu igize isi mu ndimi zivuga cyane, nyuma y’Igishinwa, Icyongereza, Igisipanyolu hamwe n’Icyarabu.

Mu barimu 45 harimo babiri bo mu gihugu cy'u Bufaransa
Mu barimu 45 harimo babiri bo mu gihugu cy’u Bufaransa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye amakuru mutugejejeho ’ubufatanye n’ibihugu by’amahanga.None abize igifaransa baba noneho bagiye gusubizwa? Ni ubuhe buryo muzakoreshwa mu kwangaja abarimu bize ururimi rw’igifaransa doreko badahagije ugereranyije n’imyanya izaba ihari.Nasabaga ko bakoresha transcript kugirango hatazabaho kubura abarimu nk’uko bimenyerewe(abarimu batsinda ni bake) bingo hakabura abigisha, bikazadindiza ururimi.Bazahugure abashizwe muukazi mbere y’uko biggish,kandi ubwo hazazaba guhugura abarimu nta mpamvu y’ibizamini.Murakoze.

Vincent Bazivamo Vincent yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka