Ukraine: Intambara irakomeye, intwaro za Amerika zahageze, hari ibisasu byatewe mu Burusiya

Ukraine n’u Burusiya byatangaje ko hari intambara ikomeye mu gice cy’uburasirazuba bwa Ukraine cyitwa Donbas guhera ku wa mbere, ariko u Burusiya bwongeraho ko hari n’ibisasu birimo kubuterwaho biturutse muri Ukraine.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyagabye ibitero bikomeye by’indege mu burasirazuba bwa Ukraine, ibirindiro 13 by’ingabo za Ukraine muri Donbas byasenywe, nk’uko byavuzwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio RFI y’Abafaransa na Televiziyo y’Abarabu Aljazeera.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, na we yashimangiye iby’ibyo bitero yibutsa ko ari ya ntambara ikomeye yo kurwana n’u Burusiya yari itegerejwe.

RFI ivuga ko ubutasi bwa Amerika (USA) bwabonye batayo zigera kuri 76 z’u Burusiya, zoherejwe mu burasirazuba bwa Ukraine ahantu hagari cyane.

Iyo radio ivuga ko abahanga b’intambara bemeza ko ari rwo rugamba rwa mbere rukomeye rwo ku butaka bw’u Burayi nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi.

Hagati aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko intwaro zari zaremereye Ukraine zatangiye kuyigeraho kuri iki Cyumweru gishize, ku kibuga cya Kiev hageze indege eshatu zikoreye ibikoresho bitandukanye, ndetse kuri uyu wa Mbere hakaba hageze n’indi ya kane.

Intwaro zikomeye zohererejwe Ukraine
Intwaro zikomeye zohererejwe Ukraine

USA ivuga ko yongereye Ukraine intwaro zifite agaciro ka miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika, kugira ngo ishobore guhangana n’u Burusiya mu cyiciro cya kabiri cy’ibitero burimo kugaba kuri Ukraine.

Uretse izo ntwaro u Burusiya bwamaganye, Leta ya Putin yanatangaje ko ibisasu byatewe na Ukraine byaguye mu Ntara y’u Burusiya yitwa Zaporozhye, mu mudugudu wa Pology kuri uyu wa Kabiri.

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ivuga ko ibyo bisasu byashenye inzu nyinshi z’abaturage muri uwo mudugudu bikanakomeretsa bamwe, icyaha Leta y’u Burusiya ishinja Ukraine ko ari icyo kwibasira abasivili, ariko ibi ntacyo Ukraine irabivugaho.

U Burusiya buvuga ko hagati aho mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri, bwanakomeje ibitero by’indege, bukarasa ahantu 1,260 mu mijyi ya Ukraine itandukanye, harimo umurwa Mukuru Kiev ndetse na Liev ya kabiri mu kuwunganira

Kugeza ubu nk’uko Leta ya Kiev ibivuga, ngo hamaze kwangirika hafi 30% y’ibikorwa remezo by’icyo gihugu.

Intambara irakomeye
Intambara irakomeye

Ku bijyanye n’abasirikare ba nyuma ba Ukraine basigaye mu Mujyi wa Marioupol, bifungiraniye munsi y’inganda z’ibyuma za Azovstal, u Burusiya bwabongereye undi munsi umwe kuri uyu wa Kabiri, kugira ngo barambike intwaro hasi basohoke nta muntu n’umwe ugiriwe nabi, ariko Leta ya Ukraine ngo ikomeje kubasaba kwihagararaho kugeza ku wanyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ukrane nituze barayirusha kbs

jile yanditse ku itariki ya: 21-04-2022  →  Musubize

Ukraina nimanike amaboko amahoro ahinde, ndashaka umukobwa wambera umukunzi cg uwambera umugore 0789663818

Kwizera yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Ukraine ikwiye ubufasha muribyose bityo bikafifasha kwibohora ingoyi yagasuzuguro. Yego umuntu yakosa cyangwa akakwerekako atarumwizerwa ariko ingingo yemezako leta ishyiriraho iyindi imirongo n’amabwiriza ngenderwaho.iyongingo nago ipfuye gusa ahubwo iraboze iteye n’iseseme😏 umugabo niyubakirundi oya oya!

Sabiti fred yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Gusa tujye twibuka ko iyi ntambara ishobora guteza intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs isi yose igashira.
Ibyo abasesenguzi benshi bakomeye barabivuga,barimo General Mark Milley utegeka ingabo z’Amerika zose.

kagabo yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Amakur muduha ntagatotsi mukomereze aho turabakunda cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka