Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 ahagana saa moya za nimugoroba abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Ndimurwango Evariste w’imyaka 37 na Harerimana Xavier w’imyaka 28. Aba bafashwe bagiye kwambura telefoni n’ibindi byari mu isakoshi y’uwitwa Musabyemariya (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 368 bakaba babonetse mu bipimo 11,879.
Umuhanzi utarabigize umwuga Shyaka Gérard wamenyekanye cyane mu ndirimbo Délira, avuga ko ubuzima bwe ari urugendo rurerure cyane ariko akaba anyuzwe n’uko abayeho ubu.
Umuhanzi Christopher Muneza ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda. Yongeye kumvikana mu itangazamakuru cyane nyuma y’aho ashyiriye indirimbo ye nshya ‘Mi casa’ hanze, akaba yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo.
Mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abantu 68 basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ku wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Matimba ya gatatu, Akagari ka Matimba, Umurenge wa Matimba mu rugo rwa Niyonsaba John, saa tanu n’igice z’igitondo hafatiwe abantu 48 barimo abana 16 (…)
Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abantu basaga 1000 mu myaka itanu ishize bategetswe kugarura mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye.
Mu mukino wa 1/4 wahuzaga u Rwanda na Maroc, urangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti 3-0, ruhita runasezererwa.
Banki ya Kigali yatangiye ubufatanye n’Uruganda rwa kawa rwa RWACOF, kugira ngo abahinzi ba kawa babone ikoranabuhanga rya serivisi y’ IKOFI, ibafasha kwakira amafaranga y’ibitumbwe bagemuye kuri sitasiyo itunganya amakawa, ikabaha ubushobozi bwo kwizigamira no guhererekanya amafaranga ku buntu batayafashe mu ntoki.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International Hospital (BIH), bakaba bafashwe mu gihe iperereza rigikomeje ku rupfu rw’umurwayi uherutse gupfira muri ibyo bitaro.
Ikipe ya APR FC kuri iki Cyumweru irakina umukino ubanza wa CAF Champions League, umukino iza gukina idafite abakinnyi batatu barimo Byiringiro Lague wakomerekeye mu Mavubi
Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruherereye mu Karere ka Kirehe ku mugezi w’Akagera, ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi, iri kugana ku musozo, aho byitezwe ko mu mwaka utaha wa 2022 iyi mirimo izaba yasojwe ndetse uru ruganda rugatangira gutanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi ari (…)
Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 470 bakaba babonetse mu bipimo 11,378.
Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Afghanistan, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al Jazeera dukesha iyi nkuru, yavuze ko ahamagarira abayobozi ba Afghanistan bahunze Abatalibani bagifata igihugu mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, ko bagaruka bagakorana, abizeza ko Abatalibani “ (…)
Mu mukino usoza iy’amatsinda wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri, rusoza ku mwanya wa mbere
Abato ndetse n’abakuru muri rusange bakunze kugaragara bareba ndetse bamwe basoma ibitabo birimo amashusho abafasha kwagura ubumenyi no kuruhura ubwonko, akenshi byitwa ‘katuni’ byakorewe ahandi kandi bivuga iby’ahandi.
Ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, ubwo Umuyobozi, w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangizaga gahunda yiswe iyo ‘Kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo’, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gihari, bityo ko ari ukukizirikana ariko imirimo igakomeza.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, uratangaza ko hari icyizere cy’uko abagore n’abakobwa bazagera ku rwego rushimishije rwo gukoresha ikoranabuhanga nk’abagabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abaturage bubaha bakanumvira abayobozi bityo ko badakwiye kujya bafatirwa ibyemezo bitari byo, gukangwa cyangwa guhatirwa ibintu ahubwo bakwiye kuyoborwa.
Umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, yatashye inzu ya ‘villa’ ifite agaciro kabarirwa muri za Miliyoni, yujuje ahitwa mu Karumuna mu Karere ka Bugesera.
Ni kenshi handikwa hakanavugwa inkuru zivuga ko umwana w’umukobwa yahohotewe, inzego zibishinzwe zigasobanura ibimenyetso biranga umwana w’umukobwa wahohotewe, ariko bigaragara ko abenshi badasobanukiwe ibimenyetso biranga umwana w’umuhungu wahohotewe.
Ubushize twabagejejeho bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umuhungu ko umukobwa amukunda, ubu noneho reka turebere hamwe ibimenyetso 5 mu 10 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yategetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kwishyura miliyari zisaga 10 z’Amafaranga y’u Rwanda icyo kigo cyagaragaje nk’igihombo, ibyo bikaba ari ibikubiye mu mwanzuro wa PAC yatanze mu rwego rwo gukemura ibibazo bijyanye (…)
Mu gihe abaturage bahabwa akazi ko gukora amaterasi bishimira ko bibafasha kubona amafaranga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi arabasaba kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayagira igishoro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegeranya urutonde rw’amazina y’abana batewe inda badakuze, kugira ngo abazitewe n’abakoresha babo bafashwe gutanga ibirego.
U Bushinwa bubinyujije muri Minisiteri yabwo y’ububanyi n’amahanga bwatangaje ko bwakiriye neza itangazo ryasohowe n’Abatalibani ry’ishyirwaho rya Guverinoma nshya muri Afghanistan.
Ikipe y’amagare y’abakobwa ya Bugesera, (Bugesera Cycling Team ‘BCT’), ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri imaze ibayeho, yahawe imyambaro mishya ndetse n’ibikoresho bijyana n’amagare, ibihawe na sosiyete ya Jibu nk’umuterankunga wayo mukuru.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kurushaho gukaza ubwirinzi, kugira ngo birusheho kurinda abaturage ingaruka zaterwa n’ibitero bishobora gukorwa.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Gen. Simon Nyakoro Sirro, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021 yasuye Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda rw’iminsi ine rwatangiye kuva tariki ya 6 Nzeri 2021.
Padiri Bernard Muhawenimana, Umusaseridoti wa Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buratangaza ko uko inkingo za Covid-19 zikomeza kuboneka ari nako imfungwa n’abagororwa bazakomeza kugenda bakingirwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 474 bakaba babonetse mu bipimo 12,128.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa ipeti rya Colonel.
Alexandre Smith, umwalimu muri Kaminuza yigenga y’i Buruseli (ULB) akaba n’umushakashatsi ku mateka ya Afurika mu nzu ndangamurage ya Africa Museum mu Bubirigi, ibitse amateka yo mu bihe by’Ubukoloni, asaba abakora ibikorwa by’ubwubatsi kudahutaza amateka aba ari aho ibikorwa bica kuko ashobora kuba inyungu kuri bo no mu (…)
Mu mukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika cya Volleyball, u Rwanda rutsinze Burkina Faso mu mukino wa kabiri w’itsinda A.
Abanyarwanda 16 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufatanyije na sosiyete, GURARIDE bashyiriyeho abawutuye n’abawugenda, uburyo bworoshye bwo gukora ingendo bifashishije amagare agezweho.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye inama ihuza abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Nyuma yo kuva muri gereza akaza no kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Kwizera Olivier yahakanye ko yaba yaratewe umwaku n’umukobwa witwa Shazzy, akavuga ko ari uruhurirane gusa.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumaze gutegeka ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.
Ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, habereye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 rwafunze Dr. Kayumba Christopher.
Tariki 8 Nzeri 2021, ni umunsi w’ibyishimo kuri Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, aho bizihiza isabukuru y’imyaka 31 bamaze bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo ll, ubu wagizwe Umutagatifu.
Ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza muri Djibouti aho igiye gukina umukino wa mbere wa CAF Champions League, ikaba yagiye hamaze kwerekanwa Jacques Tuyisenge nka Kapiteni mushya
Ibihaha kimwe n’umutima, ni ingingo z’umubiri zikora ubutaruhuka kabone n’ubwo umuntu yaba asinziriye, ndetse iyo bihagaze gukora habaho urupfu.
Itsinda ry’abakinnyi n’abatoza bari bahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, biyemeje kwegukana umudali mu mikino Paralempike ya 2024
Agace ka Gikondo karebana n’ahitwa kuri MAGERWA mu Mujyi wa Kigali, ni mu Mudugudu witwa Marembo II, mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo w’Akarere ka Kicukiro, ariko izina rizwi na benshi kuva kera rikaba ari Sodoma.