Bayern na Dortmund, Rayon na AS Kigali mu mikino muzakurikira kuri StarTimes iyi Week-End

Mu mpera z’iki cyumweru StarTimes izadabagiza abakunzi bayo ibereka imwe mu mikino ikomeye muri shampiyona zitandukanye ku isi.

Ikigo cya StarTimes gicuruza ifatabuguzi rya televiziyo muri gahunda zo gukomeza kudabagiza abafatabaguzi bacyo, kizerekana zimwe muri shampiyona ndetse n’andi marushanwa akomeye.

Shampiyona y’u Rwanda, harerekanwa imikino ikomeye

Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iraba yakomeje, aho imwe mu mikino ikomeye itegerejwe harimo umukino uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports na Mukura VS.

Kuri shene ya Magic Sports igaragara kuri StarTimes hazatambuka imikino ine yose izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu tariki 22/04/2022

15h00: Gorilla FC vs Gasogi United

Ku wa Gatandatu tariki 23/04/2022

15h00: Rayon Sports vs AS Kigali

Kwizera Pierrot yari kapiteni wa AS Kigali mu mukino ubanza, ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports
Kwizera Pierrot yari kapiteni wa AS Kigali mu mukino ubanza, ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

Ku Cyumweru tariki 24/04/2022

12h30: APR FC vs Marines

15h00: Kiyovu vs Mukura

Mu Budage, harerekanwa umukino w’ibihangange bibiri

Ku wa Gatandatu muri shampiyona y’u Budage hateganyijwe umukino w’ishiraniro, umukino uzahuza ikipe ya Bayern Munich na Borussia Dortmund, uyu mukino uzwi ku izina rya Der Klassiker ukaba uzatangira 18h30 ugaca kuri shene yitwa World Football ya StarTimes.

Indi mikino izerekanwa mu mpera z’iki cyumweru harimo imikino ya CAF Confederation Cup igeze muri ¼ cy’irangiza, ahazerekanwa umukino uzahuza TP Mazembe na Pyramids, ndetse n’uwa CAF Champions League uzahuza Raja Cassablanca na Al Ahly.

Poromosiyo ya Pasika na yo iri kugana ku musozo, abacikanwe iki ni cyo gihe

Iyi Poromosiyo yatangiye tariki 15 Werurwe 2022 ikazarangira tariki 30 Mata 2022, mu bamaze kuyitabira kugeza ubu, abarenga 30.000 bamaze kubona bouquet yisumbuye byose ifite agaciro ka miliyoni 80.

Ni mu gihe kandi abandi barenga 2,000 babonye inyongera ya bouquet kuri bouquet baguze, ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kwinjira muri iyi poromosiyo birasaba iki?

Ku bafatabuguzi bashya :

Ushaka gutunga televiziyo ya Flat StarTimes irimo shene zo mu Rwanda ushobora kureba ku buntu ya 32” ku mafaranga 199,900 Frws iri yonyine, wakongeraho
amafaranga make bakaguhaho na Decoderi ya StarTimes y’udushami (DTT) kuri 211,900 frws, cyangwa se iy’igisahani (DTH) wishyura Frw 212,900 kugira ngo ubashe kujya mu mubare w’abazasangira kuri ya nkangara.

Hari n’indi Flat Screen na yo irimo shene zo mu Rwanda ushobora kureba ku buntu ya 43”, ikaba ifite akarusho ko kuba ari Smarts, zifata Wifi, ukanayikoresha nka mudasobwa uri mu rugo, ucomekaho Flash Disk ukaba wareba ibiyiriho, ikagura 359,000 Frw iri yonyine, wakongeraho amafaranga make bakaguha na Decoderi ya StarTimes y’udushami (DTT) kuri 371,000 Rwf, cyangwa se iy’igisahani (DTH) wishyura 372,000 Frws kugira ngo ubashe kujya mu mubare w’abazasangira kuri ya nkangara.

Ushaka Dekoderi yonyine, ahabwa na Antenne n’ibindi bijyanye na byo, ku
15,000 Frws yonyine, agahabwa ndetse n’ifatabuguzi ry’ukwezi ry’ubuntu rya Unique
Bouquet (Antene y’udushami) cyangwa Super Bouquet (Dish) ugahita ujya mu mubare w’abazasangira kuri ya nkangara.

Ku bafatabuguzi basanzwe :

Ugura ifatabuguzi ry’ukwezi cyangwa iry’icyumweru ukareba iryisumbuyeho, ukajya no mu banyamahirwe bashobora kubona ibihembo byo muri ya nkangara bifite agaciro ka Miliyoni 200 Frws , ushobora guhabwa mu byiciro birimo guhabwa abonema, amafaranga y’ishuri n’ibindi bitandukanye kandi bishimishije.

Ku bantu bafite abana bari mu biruhuko, StarTimes yabashyiriyeho na bouquet y’abana iri ukwayo iriho shene zose z’abana zikunzwe zirimo Cartoon Network, Toonami, Nickelodeon n’izindi nyinshi.

Ku muntu uguze bouquet yisumbuye ku bakunzi b’imikino by’umwihariko umupira w’amaguru yaba mu Rwanda no hanze, StarTimes yabashyiriyeho shene zitandukanye, harimo Magic Sports ari na yo yonyine yerekana siporo n’imikino byo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka