Nigeria: Abakwirakwije amashusho y’urukozasoni y’abanyeshuri bazafungwa imyaka 14

Abanya-Nigeria baburiwe ko gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 14 nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho avugwa ko arimo abanyeshuri.

Ni nyuma y’uko ayo mashusho amaze iminsi akwirakwizwa agaragaramo abanyeshuri bo mu ishuri rikomeye bari mu bukerarugendo i Dubai mu kwezi gushize maze hafatwa amashusho atari meza ari na yo yakomeje gukwirakwizwa.

Hari umubyeyi wagaragaje akababaro avuga ko umwana we w’imyaka 10 w’umukobwa we yahatiwe kwitabira urwo rugendo barimo i Dubai ndetse akanagaragara muri ayo mashusho.
Guverinoma ya Leta ya Lagos yategetse ko ishuri rifungwa kugira ngo ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kibanze gikurikiranwe.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mubyeyi avuga ko umukobwa we yanyweye ibiyobyabwenge abihatiwe n’abanyeshuri b’abahungu kandi ashinja abayobozi b’ishuri guhishira ababikoze.

Sosiyete yitwa Chrisland Schools ifite menshi mu mashuri abanza n’ayisumbuye yigenga i Lagos, ivuga ko ku ruhande rwayo nta makosa yishinja, ivuga ko yita ku nshingano zayo zo gutanga uburezi buhamye, ndetse ko yiteguye kugira ubufatanye mu iperereza iryo ari ryo ryose.

BBC ivuga ko iryo shuri ryatangaje ko ibyabaye wari umukino wa “Truth and Dare” Ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba uvuga kuvugisha ukuri cyangwa gutinyuka ugakora ikintu runaka bagusabye gukora.

Iryo shuri rikomeza rivuga ko uwo mukino wakinwe n’abanyeshuri batanu muri mirongo irindwi na batandatu bitabiriye imikino y’isi y’amashuri hagati ya tariki 8 na 14 Werurwe 2022.

Iryo shuri rivuga ko kandi ababyeyi b’abo bana bamenyeshejwe imyitwarire idahwitse yabo ndetse ko abanyeshuri bacyashywe hagendewe ku mabwiriza y’ishuri.

Icyakora nyina w’uyu mwana w’imyaka 10 avuga ko atabwiwe uburemere bw’ibyabaye mbere, gusa yaje kubimenya nyuma ubwo undi mubyeyi yamwerekaga aya mashusho, kuva icyo gihe akaba yarahise anakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko igihe yabazaga umukobwa we, yasanze umukobwa yarabwiwe kutavuga ibyabaye ati: "Umukobwa wanjye yashiriragamo imbere kandi ntiyashoboraga kuvuga."

Uyu mubyeyi yongeraho ko umwana we kuri ubu yirukanywe ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka