CICR yemeye gufasha abasirikare ba FARDC bafashwe na M23

Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse kugaragaza abasirikare batatu buvuga ko bafatiwe mu mirwano iheruka yabahuje n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma, mu itangazo yashyize ahagaragara tariki 10 Mata 2022 yatangaje ko bashaka kubashyikiriza umuryango utabara imbabare mu bikorwa byo guhererekanya imfungwa, ndetse aboneraho kuvuga ko abarwanyi ba M23 badashaka gufata ubutaka bwa RDC nk’uko benshi babitekereza ahubwo bashaka ko ibibazo byabo bikemurwa binyuze mu biganiro.

Umutwe wa M23 kuva mu kwezi kwa Gashyantare wagiye ugaba ibitero ku ngabo za FARDC ndetse ukazirukana ariko ugasubira inyuma mu birindiro byayo biri Runyonyi na Cyanzu bavuga ko bashaka ko ibibazo bihari bikemurwa binyuze mu biganiro.

Abasirikare ba FARDC bafashwe bagaragaye muri video babazwa n’umuvugizi wa M23 aho bavuye n’ababayobora.

Hashingiwe ku makuru yatangajwe na M23, ubuyobozi bwa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (CICR) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bwiteguye gufasha aba barwanyi gusubira iwabo.

Rachel Bernhard umuyobozi wa CICR muri RDC yagize ati: "Mu bihe by’imirwano, CICR itanga serivisi hagati y’abahanganye nk’urwego rudafite aho rubogamiye, natwe tuzabafasha."

Gusubira inyuma kwa M23 byakurikiwe n’urugendo rwa Minisitiri w’Intebe Sam Lukonde mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse avuga ko barimo gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’umutekano muke uboneka muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa RDC muri Kivu y’Amajyaruguru rwari rugamije kugenzura ibikorwa by’ubuyobozi bwa gisirikare bumaze amezi icyenda bushyizweho muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe Sam Lukonde rwakurikiwe n’itegeko rya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi rikuraho impapuro zita muri yombi abahoze ari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa M23 zari zarashyizweho ku bwa Perezida Joseph Kabila.

Itegeko rya Perezida wa RDC Félix Tshiseked risaba kandi igisirikare cya FARDC gushyiraho gahunda yo gusubiza abarwanyi ba M23 mu buzima busanzwe bagatuzwa.

Abarwanyi ba M23 bongeye kubura imirwano bavuga ko amasezerano yasinywe hagati ya Leta na M23 atubahirijwe.

Ni amasezerano yasabaga abarwanyi ba M23 gushyira intwaro hasi, Leta ya Congo ikabafasha gusubizwa mu buzima busanzwe ku babishaka naho abandi bakinjizwa mu gisirikare, nyuma yo kubakuriraho impapuro zibata muri yombi.

Leta ya Congo igaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano nyuma y’imirwano imaze iminsi ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, ndetse M23 ikaba yaragaragaje ko hari andi masezerano yasinywe muri 2020 na yo atarubahirijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka